00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze irimbanyije isaba abanyarwanda kuzayitabira.

Itangazo NEC yashyize ku mugaragaro rivuga ko yatangiye kuvugurura lisiti y’itora n’ibindi bikorwa bijyanye n’amatora.

Aya matora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw. Ni yo ya mbere agiye kuba mu gihugu kuva Covid-19 yakwaduka ndetse byitezwe ko azaba hubahirijwe ingamba zo kuyirinda.

Byari biteganyijwe ko aba muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko manda y’imyaka itanu y’abayobozi b’inzego z’ibanze irangiriye gusa aza gusubikwa kubera Covid-19.

Imyanya izatorerwa irimo abayobozi bagize Komite z’utugari, imidugudu, imirenge n’uturere usibye utwo mu Mujyi wa Kigali. Hazatorwa kandi abayobozi b’ibyiciro birimo abahagarariye urubyiruko, abagore cyo kimwe n’abafite ubumuga.

Aya matora ateganyijwe hagati ya Nzeli na Ukwakira uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .