Amatora y’abasenateri azatwara miliyoni 200 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Amatora y’abasenateri ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka azatwara miliyoni 200 Frw, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakoreshejwe mu matora y’abasenateri aheruka mu 2011.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Charles Munyaneza, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko amatora y’uyu mwaka azatwara amafaranga make kubera ko byinshi mu bikoresho byifashishijwe mu matora y’abadepite umwaka ushize bigihari.

Yagize ati “Turacyafite ibikoresho twakoresheje umwaka ushize mu matora y’abadepite, nk’udusanduku tw’amatora na wino.”

Amatora y’abasenateri mu 2011 yatwaye miliyoni 420 Frw.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri, uw’abasenateri n’uw’abadepite.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.

Hari abasenateri bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru ya Leta n’undi umwe uhagarariye amashuri makuru yigenga.

Nkuko bigaragara ku ngengabihe nshya ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, amatora y’abasenateri azaba guhera tariki 16 kugeza tariki 18 Nzeri 2019.

Gutanga kandidatire bizatangira tariki 22 Nyakanga kugeza tariki 9 Kanama, mu gihe kwiyamamaza bizatangira guhera tariki 27 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri.

Munyaneza yavuze ko ibyangombwa byose bikenewe ngo amatora agende neza bihari.

Yagize ati “Ibyo dukeneye byose bisa n’aho bihari. Igisigaye ni uguhugura abakorerabushake n’abafatanyabikorwa ndetse no gukora ubukangurambaga mu baturage.”

Yavuze ko kuri ubu hari abakorerabushake 350 bari guhugura ngo bazatange umusanzu mu matora ateganyijwe.

Yasabye abanyarwanda kuba maso bagakurikirana ibikorwa by’amatora, bakamenya abakandida kugira ngo bazatore abo basobanukiwe neza kuko ari bo bazabahagararira.

Manda y’abasenateri iri kugera ku musozo yatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2011, nyuma y’amatora yari yabaye tariki 26 na 27 Kanama uwo mwaka.

Ingengabihe y’amatora yuzuye

-  Guhera 22 Nyakanga kugeza 09 Kanama 2019: Gutanga kandidatire
-  Guhera tariki 27 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri: Kwiyamamaza
-  Tariki 16 Nzeri: Amatora y’abasenateri bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali
-  Tariki 17 Nzeri: Gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uhagararira amashuri makuru ya Leta
-  Tariki 18 Nzeri: Gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru yigenga.
-  Tariki 30 Nzeri: Igihe ntarengwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza