Kurikira uko Amatora y’Abadepite ari kugenda mu bice bitandukanye by’Isi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’Abadepite cyatangiye kuri iki Cyumweru ku wa 02 Nzeri 2018.

Mu bice bitandukanye by’Isi, ahari abanyarwanda hose baramutse batora abagomba kuzabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku ikubitiro, abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere y’abandi bose kuko bari bakoraniye imbere y’ibiro by’itora Saa tatu z’igitondo muri icyo gihugu (hari saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Rwanda).

Naho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Beijing mu Bushinwa, nabo bitabiriye amatora y’Abadepite.

Umukuru w’Igihugu ari I Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yitabiraga itora mu Bushinwa

Umukuru w'Igihugu witabiriye inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa niho yatoreye
Madamu Jeannette Kagame ubwo yatoraga Abadepite
Iyo umuntu amaze gutora, asigwa wino ku rutoki nk'ikimenyetso kigaragaza ko yatoye
Abari i Beijing bagize amahirwe yo gufata ifoto y'urwibutso bari kumwe na Perezida Kagame

KURIKIRA UKO IBIKORWA BY’AMATORA Y’ABADEPITE BIRI KUGENDA KU BANYARWANDA BABA MURI DIASPORA

-  Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, hamwe n’abanyarwanda baba muri iki gihugu, bitabiriye itora ry’abadepite

-  Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Erneste Rwamucyo, nawe yitabiriye amatora y’abadepite hamwe n’abandi banyarwanda baba muri icyo gihugu

-  Mu Bubiligi naho abanyarwanda bazindukiye ku biro by’itora bibiri Bihari [ibiri i Bruxelles na Liège] bitabiriye ibikorwa by’amatora y’Abadepite.

Kimwe n’abandi, Ambasaderi Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, ni we wabimburiye abandi akora indahiro nk’uhagarariye ibikorwa by’amatora muri iki gihugu.

Mu Bubiligi ni hamwe mu hantu ku Isi habarizwa abanyarwanda benshi. Biteganyijwe ko haza gutorera abarenga 3500.

- Mu Mujyi wa Paris naho abanyarwanda bazindukiye mu matora. Uwitwa Claudette Murekatete ni we wabimburiye abandi gutora. Abarenga 400 nibo bitezwe ko bari bwitabire aya matora

-  Abanyarwanda baba mu Burusiya nabo bazindukiye mu bikorwa by’amatora mu mijyi itandukanye y’iki gihugu. Abagaragara mu mafoto ni abo mu Mujyi wa Moscow

Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D'Arc Mujawamariya, ubwo yatoraga

-  Muri Kenya, nka kimwe mu bihugu bibarizwamo abanyarwanda benshi naho bitabiriye igikorwa cy’amatora y’abadepite. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, James Kimonyo, ni umwe mu babimburiye abandi mu gutanga ijwi rye

-  Mu Mujyi wa Ankara ahari icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya naho ibikorwa by’amatora birarimbanyije.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Williams Nkurunziza, ukurikiye ibikorwa byayo yabanje kurahirira ko inshingano ze zo gukurikirana imigendekere myiza y’amatora aza kuzishyira mu bikorwa.

-  Hagati aho mu bice bitandukanye by’u Rwanda, naho imyiteguro y’amatora y’abadepite irarimbanyije. Ibiro by’itora byatatswe ku buryo bumaze kumenyerwa mu gihe hitegurwa uyu munsi ufatwa nk’uw’ibirori

- Abanyarwanda bo muri Nouvelle-Zélande nibo babimburiye abandi

Mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye ibikorwa byo gutora abadepite, muri Nouvelle-Zélande niho hambere batoye mbere y’abandi bose ugendeye ku ngengabihe y’amasaha y’iki gihugu.

Nouvelle-Zélande ni hamwe mu hantu ha mbere ku Isi abantu bagera ku wundi munsi mbere y’abandi kuko ku ngengabihe y’amasaha (GMT), iki gihugu kiri imbere ho amasaha 12.

Iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda ho amasaha icumi.

Ku Cyumweru saa tatu z’igitondo mu Mujyi wa Auckland ni ukuvuga ko mu Rwanda hari ku wa Gatandatu mu ijoro, bo ni bwo batoye.

Nk’uko twabitangarijwe na Egide Kalisa, wanabimburiye abandi muri ayo matora, yavuze ko ibikenewe byose byahagereye igihe binateguye neza nkuko babifashijwemo na Ambasade ibahagarariye ifite icyicaro muri Singapore.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutora abadepite. Uhereye ibumoso: Kevin Hazikimana, Flora Uwase, Allan Hakizimana na Godfrey Tahabwisi

- Ab’i Tokyo nabo batoye hakiri kare

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Venetia Sebudandi, ubwo yatoraga Abadepite

-  Muri Uganda naho abanyarwanda bazindutse ari benshi bitabiriye itora ry’Abadepite. Muri iki gihugu cy’igituranyi, biteganyijwe ko abanyarwanda 800 ari bo baza kwitabira amatora

Mbere yo gutora, abakurikiye iki gikorwa barabanza bakarahira ko bari bwuzuze inshingano zabo mu mucyo

-  Ku biro by’Itora muri Koreya y’Epfo mu Mujyi wa Seoul, amatora y’abadepite naho yatangiye hakiri kare aho abanyarwanda bose batuye muri iki gihugu bahuriye ngo bihitiremo abagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (109929) visits: 6; popularity: 8 Re-process this page