00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka ya Birara Aminadab, intwari y’Abasesero yayoboye urugamba itarabyize

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 June 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Abasesero ni izina rimaze kumenyekana cyane mu Rwanda no mu mahanga, ahanini biturutse ku buryo Abatutsi bo mu Bisesero bihagazeho bagahangana n’ibitero by’Interahamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

IGIHE yasuye Bisesero, iganira n’abaharorokeye. Ubuhamya bwabo bugaragaza ko ubudatsimburwa bagaragaje babukesha umusaza witwa Birara Aminadab. Uyu ni we wayoboye urugamba, atoza Abasesero uburyo bwo guhangana n’ibitero kandi nta shuri yari yarabyizemo.

Birara Aminadab yavutse mu 1926, avukira mu yahoze ari Komine Gisovu, ubu ni mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi. Uyu musaza yarokotse ibitero byo mu 1959, 1961, 1963 n’ibyo mu 1973.

Birara yari afite abagore babiri harimo uwitwa Mukangamije Esther na Nyirahabiyambere Evelyne. Yabyaye abana 10, batanu bicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Marcel Harerimana, ni umwe mu bana batanu ba Birara barokotse ibitero by’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko se yari umuntu ukunda ukuri, akunga abagiranye ibibazo ndetse agahora abwira abantu ko amatiku n’umwiryane atari byiza.

Kimwe n’ahandi henshi, nyuma y’amasaha make indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda irashwe, mu Bisesero naho kwica Abatutsi byahise bitangira.

Birara wari umenyereye ibitero byagabwaga ku batutsi, yabonye ubukana ubwicanyi bufite abwira Abasesero ko intambara atari isanzwe, ko ibintu byahinduye isura.
Gasimba Narcisse warokokeye mu Bisesero, ubu akaba ari Perezida w’umuryango Ibuka mu Murenge wa Rwankuba, yavuze ko Birara yasabye Abasesero kwirwanaho kugeza ku mwuka wa nyuma.

Ati "Yaratubwiraga ngo nimubona igitero kibarusha imbaraga mugisatire mwivange nabo urasa ntabwo arabona uko arasa, n’arasa ararasiramo bagenzi be".

Aha hari nyuma y’uko bari bamaze kwivugana umusirikare bamusaka bagasanga yari yahawe misiyo yo kwica Abasesero bose ntasige n’uwo kubara inkuru.

Eric Nzabihimana muri icyo gihe yari afite imyaka 30, ni umwe Basesero birwanyeho barokoka ibitero by’abasirikare n’Interahamwe.

Avuga ko nubwo Birara atari yarabayeho umusirikare, yari afite ubumenyi bwo kurwana urugamba yakuye mu bitero byose Abasesero bahanganye nabyo kuva 1959.

Ati "Birara ni intwari y’Abasesero kuko ni we watwegeranyaga akatubwira ngo nimubona igitero kimeze gutya turabigenza gutya, nimubona giturutse aha turabigenza gutya na tekinike twarwanagamo ni we watubwiraga ngo nimuhindure mukoreshe iyi".

Umusozi wa Muyira ni wo Abasesero bateguriragaho uburyo bwo kwirwanaho. Barwanishaga amabuye n’intwaro gakondo ziganjemo amacumu.

Abarokotse ibitero byo hirya no hino muri Perefegitura ya Kibuye bose bahungiraga mu Bisesero. Ibi byatumye mu Bisesero hagwa abatutsi benshi.

Urupfu rwa Birara

Uyu musaza w’inkotanyi wahaga bagenzi be molari, ababwira ko Inkotanyi zizabageraho zikabatabara yatabarutse tariki 23 Kamena 1994. Yari indwanyi idasiga umuntu inyuma ku rugamba. Buri uko yabonaga hari uwasigaye inyuma yasubiragayo akajya kumutabara.

Umunsi apfa, Saa munani z’amanywa, ubwo yari yasibuye inyuma agiye gutabara abana n’abagore, nibwo Interahamwe zamuteye gerenade.

Iyi gerenade yaramukomerekeje, Interahamwe zimugerageraho agihumeka ziramusoga. Interahamwe yamugezeho yamuciye umutwe irawujyana igenda ivuga ko komanda w’Abasesero yapfuye.

Nyuma y’urupfu rwa Birara Abasesero bakomeje guhanyanyaza, tariki 27 Kamena, Ingabo z’Abafaransa zigera mu Bisesero, bizera ko zigiye kubatabara, ariko si ko byagenze, ahubwo zababwiye ko zidafite uburenganzira bwo kubatabara.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50. Harimo n’uwa Birara Aminadab n’umuhungu we Nzigira.

Ifoto ya Birara yarabuze burundu

Umuhungu wa Birara, Marcel Harerimana, yavuze ko bashakishije ifoto ya se ahantu hose barayibura. Bagiye no muri komine, kureba mu mafishi ntibayibona kubera igikorwa cyabayeho cyo guhuza inzego z’ubutegetsi, ibyari amasegiteri n’amakomine bigahinduka imirenge n’uturere. Harerimana avuga ko Birara yasaga n’abahungu be bose.

Ati "Nubwo ifoto ye yabuze habonetse umuhanga mu gushushanya yagendera ku ifoto yanjye, akongeraho amasoso, agakora ishusho igaragaza uko Papa yasaga".

Nzabihimana avuga ko ari amahirwe ku ba mu bana ba Birara harimo abarokotse.

Ati "Habonetse umuntu uzi gushushanya yakwicarana nabo bakamubwira uko se yari ateye akagerageza kumushushanya akagaragaza uko yasaga ariko ifoto yo, yarabuze burundu".
Mu 2021 bigizwemo uruhare n’Umuryango Ibuka mu Bufaransa, Birara ufatwa yashyiriweho urwibutso mu Mujyi wa Paris nk’ikimenyetso cy’umurava we mu gufasha abo bari kumwe guhangana n’Interahamwe zicaga Abatutsi bo muri aka gace mu 1994.

Birara Aminadab yayoboye urugamba rwafashije Abasesero kwihagararaho, afatanyije n’umuhungu we Nzigira, n’abandi barimo Segikware, Habiyambere na Paul Bitega. Muri aba bose aba nta n’umwe warokotse.

Umuhungu wa Birara, Marcel Harerimana, avuga ko se yasaga n'abahungu be
Gasimba Narcisse avuga ko Birara ari we wabatozaga tekinike zo gukoresha bahangana n'Interahamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .