Amategeko ateganyiriza iki umuntu wahagarikwa mu kazi mu bihe nk’ibi bya COVID-19?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Mata 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka nyinshi cyane mu mfuruka zose z’ubuzima bw’Isi, kibangamira imirimo itandukanye ku buryo bishobora kugira ingaruka ku masezerano anyuranye hagati y’abantu cyangwa ibigo hirya no hino.

Mu Rwanda kuva tariki 21 Werurwe 2020, hafashwe ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo hari serivisi nyinshi n’ibicuruzwa bitarimo gutangwa.

Rimwe mu mabwiriza yatanzwe ni uko ‘Abakozi ba leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru [kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi]’.

Ibi byatumye akazi hafi ya kose gahagarara ndetse abakoresha benshi bahagarika abakozi ku mpamvu z’uko ahavaga amafaranga yo kubahemba hatagihari. Byahise bizamura impaka ku iyubahirizwa ry’amasezerano cyane cyane ay’umurimo muri iki gihe.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ritanga imirongo ngenderwaho y’ibijyanye no gusesa no gusubika amasezerano y’umukozi mu bihe nk’ibi, bitera ihungabana ry’ubukungu.

Ingingo ya 18 y’iri tegeko ivuga ku isubikwa ry’amasezerano y’umurimo, isobanura ko ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite.

Impamvu ya kane mu zituma amasezerano y’umurimo asubikwa ni igihe ‘ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki’. Impamvu ya gatandatu ivuga igihe ‘hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara’.

Witegereje uko mu bigo cyane cyane ibyigenga ingufuri zatoye umugese ku miryango yabyo kandi bikaba byinjizaga ari uko byakoze, nta kabuza byinshi bizasubika amasezerano ya bamwe mu bakozi babyo mu gihe bikisuganya.

Aba bakozi bashobora gukorera mu rugo nk’uko bimwe bibikora ariko hari aho bidashoboka bitewe n’abafatanyabikorwa babyo nabo bahagaritse imirimo.

Ingingo ya 21 y’iri tegeko ivuga ku isubikwa ry’amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki.

Ivuga ko ‘Mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda mu mwaka umwe’.

Ibi bivuze ko ‘abakoresha bemererwa n’amategeko gusubika amasezerano y’umurimo mu minsi 90 [amezi atatu] mu mwaka’.

Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze [amezi atatu], bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’itegeko.

Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.

Kuva mu Rwanda hafatwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hagiye hacicikana amatangazo ahagarika abakozi by’agateganyo ndetse hari n’ahandi byakozwe ariko ntihasohoka amatangazo.

Iyo usesenguye ingingo z’itegeko cyane cyane ibijyanye no gusubika amasezerano, usanga abakoresha b’ibigo byagizweho ingaruka z’ubukungu n’icyorezo cya Coronavirus, kandi bakaba badafite ubushobozi bwo guhemba abakozi bari basanganywe, bafite uburenganzira bwo kubahagarika iminsi itarenga 90.

Biramutse bibayeho ko umukozi ashyirwa mu gihe cyo kudakora, iminsi irenga 90, yafatwa nk’uwasezerewe agahabwa imperekeza. Bivuze ko n’umukoresha bibaye ngombwa ko ashyira abakozi mu gihe cyo kudakora kirenze amezi atatu yategura imperekeza zabo nk’uko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 31 iteganya ibijyanye n’imperekeza, ivuga ko ‘Bitabangamiye izindi ngingo ziteganyijwe muri iri tegeko, gusesa amasezerano y’umurimo kubera impamvu z’ubukungu, iz’ikoranabuhanga cyangwa iz’uburwayi ku mukozi umaze nibura amezi cumi n’abiri (12) akora nta guhagarika, bituma umukoresha amuha impererekeza zo gusezererwa ku kazi.

Uretse ingingo z’amasezerano rusange cyangwa iz’amasezerano yihariye y’umurimo zibereye umukozi, imperekeza zitangwa kubera gusezererwa, ntizishobora kujya munsi ya:

- Inshuro ebyiri z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu mu kigo kimwe;

- Inshuro eshatu z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buhera ku myaka itanu kugeza ku icumi mu kigo kimwe;

- Inshuro enye z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka icumi kugeza kuri cumi n’itanu mu kigo kimwe;

- Inshuro eshanu z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka cumi n’itanu kugeza kuri makumyabiri mu kigo kimwe;

- Inshuro esheshatu z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hagati y’imyaka makumyabiri na makumyabiri n’itanu mu kigo kimwe;

- Inshuro zirindwi z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri hejuru y’imyaka makumyabiri n’itanu mu kigo kimwe.

Umushahara mpuzandengo w’ukwezi uboneka bagabanya na cumi na kabiri igiteranyo cy’imishahara umukozi yahembwe mu mezi cumi n’abiri ya nyuma y’akazi, hatabariwemo amafaranga ahabwa umukozi mu rwego rwo kumworohereza akazi.

Kwishyurwa imperekeza bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi umukozi asezerewe.

Itegeko rigenga umurimo mu ngingo ya 22 riteganya ko ‘Umukozi usezerewe ku kazi kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, kandi akaba atarengeje amezi atandatu uhereye igihe yasezerewe, afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi adakoze ipiganwa iyo yujuje ibisabwa ku mwanya umukoresha akeneyeho umukozi’.

Bamwe mu bakozi bahagaritse by'agateganyo muri ibi bihe bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .