00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo urubyiruko rwakuye mu gusura ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 03:53
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 60 ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Rwamagana rwiyemeje gukoresha bike rufite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, nyuma yo gusura bimwe mu bice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu rukanerekwa uko ingabo za RPA zishatsemo ibisubizo kandi zikanakoresha bike bari bafite.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo urubyiruko rusaga 60 ruhagarariye urundi, rurimo urubarizwa mu mashuri yisumbuye na Kaminuza byo mu Karere ka Rwamagana basuye ibice bitandukanye byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare.

Ni urugendo rwiswe “ Ubumwe bwacu tour” rwateguwe na AERG ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hagamijwe kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda n’uko rwayigiraho rugakora ibikorwa byinshi bitandukanye.

Mu Karere ka Nyagatare basuye Umupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, bakomereza ku gasozi ka Nyabwishongwezi, aho Maj Gen Gisa Fred Rwigema yaguye, bajya i Gikoba ku ndake ya mbere Perezida Kagame yabayemo ari nako basobanurirwa amateka y’agasantimetero n’uko urugamba rwagiye rugenda.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mudahemuka Audace, yavuze ko ibiganiro nk’ibi babiteguye kugira ngo bigishe urubyiruko bashingiye ku mateka y’urungano rwabo rwitangiye kubohora igihugu.

Ati “Iri ni itangiriro ariko turakomeza no mu tundi turere kugira ngo iterambere twifuza rigirwemo uruhare n’urubyiruko rwacu rushingiye ku buhamya rw’abanganaga na rwo rwagize uruhare mu kuhobora igihugu.”

Urubyiruko rwiyemeje impinduka

Gasore Brave wari muri uru rubyiruko yavuze ko ikintu cya mbere yigiye muri uru rugendo ari ukwihangana ugakoresha bike ufite mu bintu byose bishoboka ngo kuko Inkotanyi nazo zabikoresheje kandi babasha kugera kuri byinshi.

Ati “ Nkanjye numvise ko hari ibibazo byinshi nabonaga mu muryango Nyarwanda nkabona ntaho nahera mbikemura kubera amikoro make n’imbaraga nke mfite, ariko nyuma yo kubona uko Inkotanyi zakoresheje bike cyane ngiye kwagura ibikorwa nanjye sinzongera kwiganyira cyangwa ngo ndeberere ibibazo kubera ubushobozi.”

Mukagatsinzi Mugabo Kevine waturutse mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko ikintu cya mbere yungutse ari uko gukorera hamwe no gutekereza byagutse bakishakamo ibisubizo aribyo byabafashe gutera imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Dufite urubyiruko rwinshi ruruta urwari mu rugamba rwo kubohora igihugu, nshingiye ku mbaraga dufite rero tugiye gukora ubukangurambaga kuburyo imbaraga dufite twazikoresha neza mu kumenyekanisha igihugu cyacu neza.”

Kirabo Nicole wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye we yavuze ko yajyaga yigishwa mu ishuri uko Inkotanyi zabohoye u Rwanda none ngo yishimiye kwigira aho byabereye.

Ati “ Byanyigishije kwiha intego nkakora ngamije kuyigeraho, nahakuye amasomo kandi yo kurushaho gukunda igihugu no kugikorera byaba ngombwa nkanakitangira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye urubyiruko gukora cyane kandi bagakoresha amahirwe ahari menshi mu ngeri zitandukanye.

Ati “ Icyo twasaba urubyiruko ni ugukunda igihugu ntacyo usigaje inyuma, twabonye ibintu byinshi bavunitsemo uyu munsi byakemutse, ubu rero turasaba urubyiruko guhindura imyumvire, niba twarabonye umusaruro mu mvune nyinshi bagize, ubu twe dukwiriye gukora cyane tukanigira ku batubanjirije kuko nabo banganaga n’uru rubyiruko.”

Ibiganiro uru rubyiruko rwahawe mu minsi ibiri byari bifite insanganyamatsiko igira iti “ Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tunasigasira Ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”

AERG yiyemeje ko ibikorwa nk’ibi byo kuzana urubyiruko ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu bagiye kubyongera ku buryo urubyiruko rwinshi bazaruzana kuhafatira amasomo.

Urubyiriko rwiyemeje gukorera hamwe no gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Bashana Medard ni we wasobanuriye uru rubyiruko ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .