Amasomo u Rwanda rwakwigira ku buhinzi buteye imbere muri Israel

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Werurwe 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Israel ni igihugu gifite ubuso bugera kuri kilometero kare ibihumbi 22, giherereye mu Burasirazuba bwo hagati, gikikijwe n’ibihugu birimo Misiri, Lebanon, Jordanie na Syria, igice kinini cyacyo kikaba ari ubutayu.

Imibare igaragaza ko nibura buri mwaka, Israel yohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bifite agaciro ka miliyari 1.3 y’amadorali ya Amerika.

Kugira ngo ubuhinzi bw’iki gihugu butere imbere, cyashyize ingufu mu bijyanye no guhuriza hamwe ubutaka no kuhira ibirirwa, hifashishijwe ikoranabuhanga ritandukanye.

U Rwanda kimwe mu bihugu ku Isi gifite amateka ameze kimwe na Israel harimo aya Jenoside, gishyize imbere guteza imbere umwuga w’ubuhinzi, ntube uwo guhingira kurya gusa ahubwo abantu bagasagurira n’amasoko.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine , aherutse kubwira IGIHE ko abanyarwanda 65% batunzwe n’ubuhinzi.

Ni mu gihe umusaruro mbumbe uva ku buhinzi, ubu ugeze kuri miliyari 1935 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatumye mu 2012 u Rwanda na Israel, bigirana imikoranire igamije guhugura abize amasomo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, abanyarwanda bakoherezwa muri iki gihugu guhabwa amahugurwa ku buhinzi mu gihe cy’amezi 11, nyuma bakagaruka mu Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo igihugu cyabatumye.

Ndayizigiye Emmanuel ni umwe mu banyarwanda 30 ba mbere u Rwanda rwohereje muri iki gihugu mu 2012.
Uyu yaje no kuba umunyeshuri wa mbere warushije abandi bageraga ku bihumbi 10 mu masomo, bari baravuye mu bihugu 13.

Yagiye kwiga muri iki gihugu avuye kwiga muri Kaminuza ya ISAE Busogo ibijyanye n’ubuhinzi bw’imboga, imbuto, indabo n’ibiti by’imitako.

Ndayizigiye yabwiye IGIHE ko umuntu wese ugeze muri Israel atungurwa n’uburyo iki ari ubutayu kuko kigusha imvura gake ariko kikaba cyeza.

Yagize ati “Iki nicyo gihugu cyihaza ku biribwa barangiza bagasagurira u Burayi, Aziya n’Abarabu, icyo kintu cyarantangaje cyane, iki gihugu kivana ahandi ubutaka bwo guhingaho, kikanakoresha imashini ku buryo usanga umuntu umwe atera umuti mu bihingwa bihinze ku hegitari nyinshi.”

Iki gihugu gifite inyanja ya Galilee ikoreshwa buhira hose, iyo uhageze ubona barayishyizemo amatiyo azamura amazi, gusa nyuma gusanga amazi arimo kugabanuka, bafata ingamba zo gushyira andi matiyo mu nyanja ya Méditerranée ku buryo bavomamo amazi akajya mu Nyanja yabo ya galilee.

Ati “Ibi iyo ubirebye biragutangaza uburyo twe dufite ibiyaga birimo i Kivu, Muhazi, Mugesera n’ibindi, imigezi minini nka Nyabarongo, ariko ugasanga muri metero 100 hari imyaka iri kuma, ibi byatumye nandika igitabo kivuga ngo “Niba muri Israel bishoboka, kubera iki mu Rwanda bitashoboka?”

Avuga ko byafashe imyaka 30 kugira ngo ubuyobozi buhitemo gushyira ingufu mu buhinzi n’igisirikare, izindi nzego zikaza zikurikiye.

Israel yashyize ingufu mu kuhira imyaka, ibintu byatumye izamura umusaruro ndetse ikihaza no mu biribwa

Bisaba iki ngo u Rwanda rugere ku rwego Israel igezeho?

Ndayizigiye avuga ko bisaba guhindura imyumvire ku bijyanye n’ubuhinzi, abantu bakareka kumva ko ubuhinzi ari ubwo gukorwa n’abantu batishoboye kuko busaba igishoro kigaragara, cyane ko iyo bukozwe n’abantu batishoboye nabo babukora mu buryo butishoboye umusaruro ukaba muke.

Ati “Ikindi ni uko hakwiye kubaho gahunda z’igihe kirekire, kugira ngo abantu bagire aho bagera ni ngombwa ko bicara bagashyiraho gahunda y’igihe kirekire, ingamba zizabafasha kugera kuri iyo ntego biyemeje ndetse n’ahazava ingengo y’imari bisaba.”

Avuga ko gukora ikintu bitewe n’uko byakomeye cyangwa se hari impamvu runaka, bituma bikorwa huti huti kandi ntibikorwe neza mu buryo buzaramba.

Uburyo abize muri iki gihugu biyemeje gufasha u Rwanda

Mu 2016, Ndayizigiye yagarutse mu gihugu ashishikariza bagenzi be kwishyira hamwe bagakora ubuhinzi bw’umwuga, bashinga ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi cyitwa HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd), aba umuyobozi wacyo.

Kugeza ubu Koperative HoReCo, igizwe n’abagera kuri 96 bize amasomo atandukanye y’ubuhinzi harimo ubuhinzi rusange, ubuhinzi bw’imboga, imbuto, indabo n’ibiti by’imitako, kuhira imyaka, guhingisha no gukoresha imishani mu buhinzi, ubushabitsi bujyanye n’iby’ubuhinzi n’ibindi, biganjemo abize muri Israel.

Nubwo nta bushobozi bari bafite bujyanye n’amafaranga, Ndayizigiye avuga ko bari bafite ubumenyi kandi bumva ko ari umutwaro bafitiye igihugu, cyakoresheje amafaranga menshi mu kubigisha mu mahanga.

Ibi ngo byatumye batinyuka, ahitamo guhamagara bagenzi be icyenda ngo barebe icyo bakora, aza no kubigeza kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) nabo barabyakira.

Nubwo nta bushobozi bw’amafaranga bari bafite, biyemeje buri muntu gutanga umugabane shingiro w’ibihumbi 50 muri koperative.

Bahise bajya mu buhinzi bw’imboga, urusenda, watermelon, ibitunguru, n’ibindi mu Karere ka Nyanza ahitwa Rwabicuma.

Avuga ko batangiye bakodesha imirima ku bufatanye n’umushinga witwaga LWH wakoreraga muri MINAGRI, batangirira kuri hegitari zirindwi, aho bahingaga urusenda bakarwohereza mu mahanga, abahinzi bari muri ako gace baza kwigira mu mirima yabo uko bahinga mu buryo bwa kijyambere.

Nyuma yo kugaragaza ubumenyi mu by’ubuhinzi, byatumye MINAGRI ibinyujije muri RAB, basinyana nabo amasezerano yo kujya bafasha abandi bahinzi bagenzi babo bakorera ubuhinzi mu byanya byuhirwa byatunganyijwe na Leta, biherereye mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Amasezerano ya mbere yatangiye mu 2017 bakajya bafasha abahinzi bakorera mu byanya byuhirwa byatunganyijwe na Leta, mu bishanga n’imisozi, batangirira ku buso bwa hegitari ibihumbi bibiri, ubu bageze kuri hegitari 10,037, mu turere 18, bakaba bafasha n’abahinzi barenga ibihumbi 44.

HoReCo ivuga ko ishyira umugoronome muri buri cyanya cyangwa benshi, bagafasha abahinzi mu bijyanye no gupima ubutaka, guhitamo ibihingwa bijyanye n’ubutaka, igerageza ry’imbuto zitandukanye, gusarura no gufata neza umusaruro nyuma y’isarura n’ibindi.

Kugeza ubu kandi batangiye umushinga wo gutubura amoko atandukanye y’imbuto y’ibirayi ku bufatanye na AGRA, MINAGRI na RAB mu Karere ka Musanze mu Kinigi.

Yatangaje ko ibi bakora bimaze gufasha igihugu kuko hari aho basanze abantu bafite umusaruro ungana na toni eshatu kuri hegitari ku gihingwa cy’umuceri, ubu bageze kuri toni esheshatu, ku bigori hari aho abaturage bamaze kugera kuri toni zirindwi baravuye kuri toni enye cyangwa eshatu.

Ndayizigiye Emmanuel yabaye uwa mbere mu banyeshuri ibihumbi 10 bize muri Israel mu gihe cye, ahitamo guhuza bagenzi be ngo bafashe igihugu cyabo
Ndayizigiye yavuze ko aho bageze mu gihugu umusaruro w'umuceri wagiye uzamuka ugereranyije na mbere
Abahinzi hirya no hino mu gihugu bahabwa ubumenyi n'abanyeshuri bize muri Israel
Gutunganya ibyanya bihingwaho ni kimwe mu byo aba banyeshuri bize muri Israel barimo gufasha abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .