00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims risigiye Abanyarwanda baba mu Bufaransa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 31 March 2025 saa 11:39
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Bufaransa bagaragaza ko ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims ribasigiye amasomo atandukanye yo gufatanya no gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n’ibyabangamira Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Uko kugihagarika byabasigiye icyizere ku bijyanye n’uko u Bufaransa busigaye bufata umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo bwubaha amateka y’u Rwanda.

Ibi byavuzwe n’umwe mu Banyarwanda baba mu Bufaransa akaba n’Umunyamategeko ukorera muri icyo gihugu, Gisagara Richard, ubwo yaganiraga na RBA.

Ku wa 27 Werurwe 2025 ni bwo abashinzwe gutegura icyo gitaramo cy’umuhanzi Maître Gims, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bateguye ku wa 07 Mata, batangaje ko gisubitswe.

Ni igitaramo cyari cyahujwe n’umunsi wo gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyafashwe nk’uburyo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bitwaje gukusanya inkunga.

Me Gisagara yavuze ko nubwo byabasabye ingufu kugira ngo iki gitaramo gihagarare, kuba byaremewe ubwabyo byerekana agaciro itariki ya 7 Mata imaze kugira mu Bufaransa.

Yagize ati “Kuba baremeye guhagarika igitaramo cya Maître Gims, ni ibintu biduha icyizere cy’uko u Bufaransa muri iyi minsi bwatangiye guha amateka y’u Rwanda agaciro.”

Yakomeje avuga ko abo mu Bufaransa batangiye kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kitagomba gukinishwa, “itariki ya 07 Mata bumva ko igenewe kwibuka kandi igomba guhabwa agaciro nk’andi matariki akomeye hano mu Bufaransa.”

Akomeza avuga kuba iki igitaramo nk’iki cy’umuhanzi ukomeye nka Maître Gims, uturuka mu gihugu gikomeye kinafite amafaranga nka Congo, cyarahagaritswe, ukongeraho ko umubare w’Abanyarwanda ari muke mu Bufaransa ugereranyije n’uwa Abanye-Congo bahari, bigarura imbaraga mu Banyarwanda bari mu Bufaransa.

Ati “Biduha icyizere cy’uko iyo twishyize hamwe tugaharanira uburenganzira bwacu, ibyo twifuza kugeraho byose dushobora kubigeraho, kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.”

Itangazo ryo guhagarika igitaramo cya Maître Gims ryasohotse nyuma y’aho ku wa ya 25 Werurwe 2025, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, yasabye Umuyobozi wa Polisi y’i Paris kugihagarika.

Yari ashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, bagaragaje ko gishobora kwifashishwa nk’urubuga rwo guhakaniramo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Richard Gisagara yavuze ko ihagarikwa ry'igitaramo cya Maître Gims ryasigiye icyizere Abanyarwanda baba mu Bufaransa ku gaciro gahabwa umunsi wo Kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .