00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasomo atazibagirana Covid-19 izasigira Abanyarwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 02:33
Yasuwe :

Imiryango yarafunzwe kuva mu mashuri kugeza ku maduka, amasoko n’amavuriro akora amasaha mbarwa n’abayakoramo baragabanywa. Aho abantu bahuriraga bakizihirwa nko mu tubari n’utubyiniro ho hamaze amezi 18 haragizwe ikizira.

Nubwo ubuzima butangiye kugaruka nyuma yo gukomorera ibikorwa byinshi kubera ubwandu bwasubiye hasi n’inkingo zikomeje kuboneka ku bwinshi, biragoye ko ibihe bya COVID-19 bizibagirana mu mateka y’Isi.

Nk’abenshi mu rubyiruko ni bwo bwa mbere bari babonye abantu babuzwa kuva mu ngo, amashuri afunzwe abana bose bakaba iwabo, gukaraba intoki bikaba itegeko. Ni ubwa mbere ku Isi yose kwambara agapfukamunwa byagizwe itegeko.

Guverinoma yagiye itanga ubufasha bw’ibanze mu bihe bitandukanye bugizwe n’ibiribwa ku bababaye n’abatewe inzara n’ihagarikwa ry’akazi kari kabatunze, gusa ntibyari bihagije ku buryo byakwiringirwa.

Urwo rusobe rw’ibibazo byazonze umuryango mugari byateje ubwiyongere bw’amakimbirane mu ngo,inda zitateganyijwe, gatanya n’ibindi.

Byasize ayahe masomo?

Uganiriye n’abo mu nzego zitandukanye, ntawe wageraho ngo abure icyo akubwira yize. Kuvuga ko urusobe rw’ingaruka za COVID-19 zitabarika ntacyo warwigiyemo byasa no kwerekana ko utagira icyerekezo.

IGIHE yaganiriye n’abantu batandukanye bari hirya no hino mu gihugu, basangiza abandi amasomo y’ingenzi bigiye ku cyorezo.

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 26 w’i Musanze, yagize ati “[COVID-19] yanyigishije byinshi. Icy’ingenzi ni ugushaka uko nabaho ntishingikiriza abo mu rugo kuko kumara hafi umwaka nta kazi cyangwa ikiraka ku buryo wanakwigurira ‘M2U’ byambereye isomo. Ikindi ni ukwizigama mu gihe waba ubonye amafaranga kuko ntawe umenya ngo ejo bizaba bimeze bite. Muri make yanyigishije kumenya kwigira ubwange cyane ko nabonye ko ntigize naseba.”

Ubucuruzi bw'udupdukamunwa na alcool yica udukoko bwariyongereye

Ingingo yo kwizigama ayihurizaho n’abandi benshi barimo na mugenzi we utuye Kimironko muri Kigali, wongeye ho ko yanayigiyeho kugira amakenga cyane no kugendera ku mabwiriza atangwa n’inzego.

Kuko yigeze kwandura Coronavirus ariko akagira amahirwe akayikira, yagize ati “Nahigiye ko umuntu wese yayandura kandi akandurira aho ari hose mu gihe hatabayeho uburyo bwo kuyirinda.”

Kuba byari ibihe bigoye kandi bitamenyerewe bikanazana n’ingaruka ziremereye, hari abavuga ko byabigishije kwakira ibije “bakamenya kubyitwaramo neza batanduranyije cyangwa ngo bagire uwo bahutaza”.

Gukoresha igihe ufite ntiwizere ngo gahunda runaka uzayikora ejo, nabyo hari ababifashe nk’isomo.

Umwe yagize ati “Nk’uwari ari wateguye umushinga akareka kuwukora ngo ategereje muri Kamena 2020, Guma mu Rugo yarageze cya gishoro yari afite arakirya birangira atawukoze.”

Minisiteri y’Ubuzima yo ihamya ko akamenyero ko gukaraba intoki igihe cyose byatumye indwara ziterwa n’umwanda zigabanuka.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Niyingabira Mahoro Julien, yabwiye IGIHE ko n’indwara zandura nk’ibicurane zagabanutse cyane kubera kwambara agapfukamunwa no kutegerana.

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ingamba zo kwirinda COVID-19 zatumye koko abazikurikije bayirinda ariko zinatuma birinda izindi ndwara zashoboraga gukwirakwira.”

Yavuze ko gukaraba intoki ari ibintu bikwiye kuba umuco kuko ari ingenzi ku buzima n’aho COVID-19 yaba idahari.

Ahantu hahurira abantu benshi byabaye umuco kubanza gukaraba, bikaba biri no mu byagabanyije indwara zitrerwa n'umwanda

Umwe mu bacuruzi b’imyenda ukorera mu Mujyi Kigali yatangaje ko ibihe bya COVID-19 byamweretse ko mu ufite akazi akwiye kugakora neza ndetse ayo akinjirizamo akamenya kuyizigama ku buryo ibihe by’amage bije yabasha guhangana nabyo adahereye ku busa.

Ati “Niba ari ari umushinga w’ubucuruzi bukaba butemerewe gukora, ukaba ushobora gukora ibigezweho muri icyo gihe ku buryo guhindura ibyo ukora bitakubera umuzigo.”

Mugenzi we bacururiza hamwe mu Nyubako izwi nka MIC, we yaje gucuruza imyambaro nyuma y’uko akazi yakoraga ko “gutera ibiraka ariko bihoraho kari kamaze guhagarara bitewe no kugabanya abakozi byatewe n’ingaruka za COVID-19”.

Yatangaje ko akimara kubona aho yakoraga mu miryango ibiri itari iya Leta akazi gahagaze, yafashe umwanzuro wo kureba ikindi yakora yifashishije ayo yari yarizigamye.

Yemeje ko uburyo bwo kwishyurana bwagize akamaro cyane kuko byongeye umutekano w’amafaranga ku bakiliya babagana bashoboraga kuba bakwibwa mu isoko cyangwa bakayata.

Uwamariya Sofie Vernice, acuruza amavuta, amaherena,imisatsi n’ibikapu by’abagore. We yagaragaje ko kwishyurana n’ikoranabuhanga ari irindi simo bize kuko birinda umucuruzi gukoresha amafaranga ibitandukanye n’umushinga we.

Ati “Iyo bakwishyuye kuri telefoni ajya hamwe n’andi bigatuma uyakoresha icyo agenewe yose ari hamwe. Ariko iyo umuguzi aza akaguha aye mu ntoki, n’undi akaguha andi, ushobora kuba wayakoresha muri gahunda zindi utari wapanze bikabangamira akazi kawe.”

Nubwo we atahinduye ngo ajye mu wundi mushinga kubera COVID-19, yarawaguye yongeramo ibindi byari byemerewe gucuruzwa.

Ati “Ntabwo natekereje guhindura umushinga ahubwo natekereje kuba nawagura. Nacuruzaga ibikapu, ndavuga ngo reka nzanemo n’amavuta kuko yo muri Guma mu Rugo barayakeneraga. Nayabasangishaga mu ngo.”

Abo bacuruzi bavuze ko ingaruka za COVID-19 zatumye igishoro cya benshi kigabanuka ariko baracyishyura imisoro hatarebwe ku byiciro by’igishoro basigaranye ku buryo ufite ibihumbi 300 Frw ashobora gusora nk’ufite miliyoni.

Basaba ko harebwa uko bashyirwa mu byiciro kuko no kwishyura aho bakorera bibagora cyane ko abakiliya bataboneka ku bwinshi.

Abubaka ingo bakurikiye ifaranga baburiwe…

Mu muryango ni hamwe mu hazahajwe n’ingaruka za COVID-19 cyane nubwo ababyeyi bari mu rugo, icyakabaye umwanya wo kwitekerezaho si ko byagendekeye benshi.

Imibare y’abana bahohoterwa, abasambanywa n’abatwita yariyongereye, abava mu mashuri nabo bariyongera biturutse ku mpamvu z’ubukene no gusibizwa ku bataratsinze neza.

Hari abavuga ko byongeye kwerekana ko ishuri ridatanga ubumenyi gusa ahubwo ari “n’irerero ryiza kuko abana bahamara igihe kinini ntibagire ibibazo nk’ibyo bahuriye nabyo mu miryango mu bihe by’icyorezo”.

Uretse ibyo kandi, hari ingo zasenyutse abashakanye baka gatanya kubera kunanirwa kwihanganira ubukene.

Umwe mu bari ugejeje ku myaka yo kurushinga yabwiye IGIHE ati “Muri iyi minsi hari abantu basigaye bashaka bakurikiya amafaranga nta rukundo nyakuri bafite, kubera ko babona bo kuyabona byanze. Nk’iyo haje igihungabanya ubukungu nk’iyi COVID-19 cya kindi yakurikiye akakibura, aragenda akajya gushaka abandi bayamuha cyangwa ukundi yayabona atari hamwe na wawundi.”

“Nk’abatarashaka, dukwiye kubona ko urugo atari ikintu ujya gukuramo inyungu runaka. Ahubwo ni ukumenya niba ibyarwo witeguye kubyakira no kubana nabyo,kwihanganira uwo mubana n’ibyaza bihungabanya urugo. Ni ukwirinda igitutu cy’inshuti,ababyeyi n’imyaka.”

Uwamariya Sofie Vernice yavuze ko COVID-19 yatumye yagura umushinga we, mu gihe ibicuruzwa bimwe byari bifunzwe akongeramo ibyemerewe gukomeza kugurishwa no muri Guma mu Rugo
Hari benshi batiyumvishaga ko bamara icyumweru cyangwa bibiri bari mu rugo badasohoka, nyamara byarabaye kenshi
Gucuruza ibiribwa ni bumwe mu bucuruzi bwinjiwemo n'abantu benshi mu bihe bya Covid-19 kuko bwo butigeze buhagarara
Abafite amagare bari mu bagiye bitabazwa mu gihe cya Guma mu rugo ngo bageze ibiribwa ku babikeneye
Amabwiriza yo kwirinda arimo gupimwa umuriro, ni amwe mu atazibagirana
Sosiyete zigemura ibicuruzwa birimo n'ibyo kurya zikabishyikiriza ababikeneye mu ngo ziri mu zifashishijwe cyane mu gihe cya Guma mu rugo
Byabaye ihame kwinjira mu modoka ni ugukaraba mu ntoko cyangwa kwisiga umuti wica udukoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .