00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasoko mpuzamipaka ashobora gushakirwa ba rwiyemezamirimo bayakodesha

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 April 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko amasoko mpuzamipaka ashobora gushakirwa ba rwiyemezamirimo bayakodesha n’uturere, mu rwego rwo gutuma abungwabungwa neza aho gukomeza gucungwa n’uturere aherereyemo.

Hirya no hino mu turere twegereye imipaka hagiye hubakwa amasoko mpuzamipaka mu gufasha abahaturiye gucururiza ahantu heza no kwagura ubuhahirane n’abaturanyi babo.

Aya masoko ariko hafi ya yose arangwa no kudakora neza aho abayakoreramo usanga bataka ibihombo baterwa no kubura abaguzi. Urugero nk’isoko rya Kagitumba ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw, rifite ibyumba 57, kuri ubu ibikorerwamo ni 26, abarikoreramo na bo bavuga ko nta bantu barema iri soko bituma nta n’inyungu babona.

Umwali Chartine watangiye gucururiza muri iri soko mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko ryabafashije cyane kuko bari basanzwe bahahira mu masoko ya kure. Yavuze ko nubwo iri soko ari ryiza ariko rifite ikibazo cy’uko abakiriya baturuka muri Uganda bagorwa no kwambutsa ibicuruzwa, ibituma batabahahira cyane.

Ati “Abaturage ba hano ntabwo bararyitabira cyane ni yo mpamvu tutabona abaguzi uko bikwiriye, badufashe kandi imisoro yorohemo tubashe guhahirana n’abaturanyi ba Uganda. Ubu ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo tubona abakiriya, indi minsi yo ntabwo tubabona.”

Nikuze Angelique we yavuze ko ikibazo iri soko rifite ari ukutagira abantu benshi barigana, agasaba ko hashakwa uburyo abantu barirema bakwiyongera cyane cyane abanyamahanga.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari amasoko menshi yubatswe ku mipaka y’u Rwanda kugira ngo bafashe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko agaragaza ko hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo abyazwe umusaruro.

Ati “Kubaka isoko ubwabyo ni kimwe, ariko no kuribyaza umusaruro ni ikindi. Iri soko rya Kagitumba nahoze nganira n’abayobozi b’Akarere, twumvikanye ko nimara kurisura nkareba niba imirimo yo kuryubaka yaragenze neza, tuzashyiraho umushoramari wo kuricunga, rwiyemezamirimo akarikodesha we akajya yishyura Akarere.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko n’ahandi ariko bizagenda nibamara kubona ko bitanga umusaruro. Yavuze ko ku kibazo cy’abasaba ko imisoro yagabanywa kugira ngo bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Uganda byinjire n’ubundi ngo bisanzwe byinjira kuko u Rwanda ruri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ibihugu byose byemeranyijwe koroshya isoko rusange.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yavuze ko bashobora kwegurira amasoko mpuzamipaka ba rwiyemezamirimo kugira ngo bayacunge neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .