Amaso yerekejwe kuri Protais Mpiranya nyuma y’ifatwa rya Kabuga, hari icyizere ko azafatwa vuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bwatangaje ko bukomeje gukurikirana aho abantu batandatu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baherereye, barimo Protais Mpiranya wayoboraga umutwe ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana.

Uru rwego rwari rufite abantu batatu rwagombaga kuburanisha barimo Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, Kabuga Felicien na Major Protais Mpiranya. Kabuga aheruka gufatirwa mu Bufaransa, Bizimana byemejwe ko yapfiriye muri Congo nyuma y’isuzuma rya gihanga ku mubiri no guhuzwa na bene wabo, mu gihe Mpiranya kugeza magingo aya ari we utafatwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rwego, Serge Brammertz, yavuze ko uretse Mpiranya, hari n’abandi bantu batanu barimo Kayishema Fulgence, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Sikubwabo Charles, bashakishwa ariko bafashwe bo bakoherezwa mu Rwanda.

Yakomeje “Akazi karakomeje ku bijyanye n’abandi bahunze ubutabera batarafatwa, turimo kubashakisha aho Mpiranya ari ku mwanya wa mbere, turimo gukurikirana ingendo zitandukanye mu bihugu binyuranye, kandi ndasaba umuryango mpuzamahanga, ibihugu na Guverinoma, kudufasha kugira ngo bafatwe.”

Yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye kugira uruhare mu gutuma bafatwa, nk’uko ifatwa rya Kabuga ari ikimenyetso cy’umusaruro ushobora kuboneka mu bufatanye mpuzamahanga.

Yakomeje ati “Bijyanye n’aba bantu batandatu turimo gushakisha, turi gufatanya bya hafi na Afurika y’Epfo, na Zimbabwe, na RDC, n’ibindi bihugu, kandi twizera ko kuba Kabuga yarafashwe, byagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ukoreye hamwe ukiyemeza guca umuco wo kudahana, n’aba bajenosideri bafatwa.”

“Duhamya neza ko habayeho ubushake bwa politiki kuri aba bandi bacyihishakisha bikekwa ko bari no ku mugabane wa Afurika, dutekereza ko nihabaho ubufatanye bukomeye, nabyo twabigeraho.”

Ubushinjacyaha buvuga ko buzi neza aho Mpiranya aherereye nibura ku kigero cya 90%, ku buryo byanze bikunda, ku bufatanye bw’ibihugu azafatwa nta Kabuga.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego zitandukanye mu gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha.

Ati “Abo ngabo bahunze, bibwira ko bahunze ubutabera, icyo navuga ni uko turimo gukorana n’ibihugu byinshi, turi gukorana n’imiryango myinshi, kugira ngo abo bantu tubashakishe, kandi dufite icyizere ko amaherezo tuzababona kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, Brammertz avuga ko bigoye kumenya igihe urubanza rwe ruzatangirira, cyane ko hagati yo gufatwa no kuburanishwa, mu manza zabanje hakunze kubamo intera y’umwaka umwe.

Mpiranya aregwa ibyaha umunani birimo; Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubuhotozi, itsembatsemba, gusambanya ku gahato, gutoteza, ibindi bikorwa bibi birenze kameremuntu byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994.

Mu nyandiko y’Ibirego havugwa ko Mpiranya yategetse ko abantu babonaga ko ari Abatutsi bicwa cyangwa baterwa ububabare buzahaza umubiri.

Havugwa kandi ko yategetse iyicwa ry’abarimo; Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Inzibacyuho, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga, Frédérique Nzamurambaho wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’Itangazamakuru na Félicien Ngango wari Visi perezida w’Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD).

Mpiranya kandi agomba kuryozwa urupfu rw’abasirikare icumi b’Ababiligi bo muri MINUAR babungabungaga amahoro bishwe n’abasirikare ba FAR mu Kigo cya gisirikare cya Kigali.

Inkuru wasoma: Ibyo wamenya kuri batandatu bashinjwa uruhare muri Jenoside berekejweho ijisho nyuma y’ifatwa rya Kabuga

Protais Mpiranya yayoboraga abasirikare bashinjwa kwica Uwilingiyiana Agathe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .