00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashyiga avuguruye yatangiye gukwirakwizwa mu gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 09:06
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu binyuze muri Sosiyete iyishamikiyeho ishinzwe guteza Imbere ingufu (EDCL), ku bufatanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Umukozi muri EDCL mu ishami ry’ibicanwa, Issa Karera, avuga ko uriya mushinga watekerejwe bitewe n’ingaruka ikoreshwa ry’amakara n’inkwi nyinshi rikomeje kugira ku mashyamba n’ikirere.

Ati “N’ubwo tubona abakoresha amakara biganje cyane mu mijyi, ubwinshi bwabo burahagije kugira ngo amashyamba ahungabane. Buriya kugira ngo ukore ikilo kimwe gusa cy’amakara, bisaba gutwika byibura ibiro 12 by’inkwi. Tekereza noneho kugira ngo umufuka umwe w’ibiro 50 uzuzure. Haba hagiye inkwi nyinshi cyane”.

Avuga ko abakoresha inkwi bakiri benshi cyane, bityo hakenewe uburyo bwo kugabanya izo bakoresha, byaba akarusho bakazivaho bagakoresha ibindi bizunganira nka pelete, gaz cyangwa amashanyarazi.

Ati “Uyu mushinga rero twumva uziye igihe kandi uje ukenewe cyane. Uzafasha abaturage kubona amashyiga avuguruye adakenera ibicanwa byinshi bityo n’abakoresha inkwi n’amakara bakoreshe bike cyane. Hagenwe nkunganire kuri buri muturage ubarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu. Intego ni ukugira ngo buri wese yoroherwe n’ikiguzi kuri buri shyiga ku buryo bujyanye n’ubushobozi bwe”.

Karera avuga ko amashyiga azatangwa akoze mu buryo buvuguruye ku buryo adasohora imyotsi myinshi, ndetse akagira n’isuku aho ateretswe.

Ati “Amashyiga arebwa n’uyu mushinga ari mu byiciro bitanu bijyanye n’uburyo ishyiga rikoze, uburambe bwaryo ndetse n’igicanwa rikoresha. Ayo mashyiga ni akoresha inkwi, amakara, burikete, palete, gazi, amashanyarazi n’ibindi bicanwa ba rwiyemezamirimo bazabasha kugaragaza ko bishobora kuboneka kandi bikagezwa ku mugenerwabikorwa mu buryo bumworoheye igihe cyose yaba abikeneye".

Avuga ku miterere y’uyu mushinga, Karera yavuze ko kugira ngo ishyiga ryemerwe kandi rizatangweho nkunganire, bisaba rwiyemezamirimo uricuruza kubanza kugirana amasezerano y’imikoranira na “BRD” ndetse na “EDCL”. Ibi kandi bigakorwa ari uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) cyabanje gusuzuma iri shyiga kikemeza ko ryujuje ubuziranenge n’amabwiriza ngenderwaho y’umushinga.

Ati “Ishyiga ryujuje ibisabwa ryoherezwa gupimwa muri RSB ikiguzi cyo gupimisha kizishyurwa n’umushinga. Ibyavuye mu isuzuma ry’ishyiga ni byo bizatuma rwiyemezamirimo yemererwa kugirana amasezerano ya nkunganire na banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) inyuzwamo amafaranga y’umushinga".

Karera avuga ko intego y’uyu mushinga ari ukorohereza ingo zisaga ibihumbi Magana atanu (500,000), kwigurira amashyiga arondereza ibicanwa, yizewe mu buziranenge kandi arengera ibidukikije. Umushinga ugamije kandi kongera umubare w’abikorera bakora aya mashyiga n’abayacuruza mu gihugu.

Ati “Intego ni ukugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’amakara mu mijyi, no kugabanya kurambiriza ku nkwi gusa mu bice by’icyaro”.

Ingano ya nkunganire itangwa kuri buri shyiga hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa arimo ndetse n’urwego rw’ishyiga yifuza ririmo.

Ba Rwiyemezamirimo bifuza kuzakorana n’uyu mushinga basabwa gusinya amasezerano y’ubufatanye na REG binyuze mu ishami ryacyo rya EDCL, bakuzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa REG isaba amakuru ku mashyiga bakora cyangwa bacuruza kugira ngo harebwe ko ryujuje ibisabwa.

Muri gahunda y’iterambere, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’ingo zikoresha inkwi ukagera byibura kuri 42% bitarenze umwaka wa 2024.

U Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo byatuma abanyarwanda bateka neza kandi barengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .