Ni gahunda iteganyijwe hagati ya tariki 06-08 Ukuboza 2024, ikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).
Biteganyijwe ko muri iri huriro hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa mu nzego zitandukanye arimo ayo gusoma, gusubiza ibibazo mu gihe gito, ibiganiro mpaka, amarushanwa mu by’ikoranabuhanga nk’ikoreshwa rya ‘robot’ n’ayandi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru wa Flavour of Kigali event iri gutegura iri huriro, Sara Yisehak, yavuze ko hateguwe ibikorwa byinshi mu rwego rwo guha amashuri urubuga rwo kwigaragaza.
Ati “Nakoze ubushakashatsi mbona u Rwanda rufite byinshi rwakigirwaho mu bijyanye n’imfashanyigisho zitandukanye zisigaye zifashishwa mu burezi. Turashaka no kwereka Isi ko iki gihugu gifite byose, indi ntego ni ukugira u Rwanda igicumbi cy’uburezi.”
Iyi gahunda kandi yitezweho umusanzu mu kugaragaza no kumenyekanisha ubushobozi amashuri yaba aya Leta cyangwa ayigenga yo mu Rwanda afite, hakaba hitezwe ko bizatuma umubare w’abajya kuvoma ubumenyi hanze y’Igihugu ugabanyuka.
Paul Birungi Masterjerb, uri mu bari gutegura iri huriro akaba anafite ubunararibonye mu rwego rw’uburezi, yashishikarije amashuri yo mu Rwanda kwitabira iri huriro ku bwinshi kugira ngo agaragaze urwego rwayo mu kubakamo abanyeshuri ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.
“Bivuze ko ababyeyi n’abandi bazitabira bazabasha kumenya ngo ririya shuri rifite ubushobozi ubu n’ubu.”
Hari na kaminuza zitandukanye zizaturuka mu bihugu by’u Burusiya, Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada, “Na zo zimurike ibyo zikora maze ba bana n’abanyeyi bagire amahitamo yo kurambagiza iyo abanyeshuri bakomerezamo bijyanye n’ubushobozi bwayo mu gutanga uburezi bufite ireme.”
Brian Ombem na we uri mu bari gutegura iki gikorwa yabatangaje ko indi mu mpamvu nyamukuru y’iri huriro ari ukureba uko ibyuho bikigaragara mu nzego z’imyigishirize mu bihugu bitandukanye byakurwaho.
Ati “Nk’ubu hari amashuri muri Kigali ashobora kumva ko ari yo ya mbere, ariko iyo ntacyo wigereranya na cyo uhora imbere. Ariko iyo haje undi mukora bimwe mwishyira ku munzani mukareba urwego mwese muri ho, ayo na yo ni andi mahirwe azaba ahari kuri buri shuri.”
Iyi gahunda ishyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi. N’ubwo izaba ibaye ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko izajya iba muri mwaka.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!