Amashimwe ni yose kuri Cyemayire warokotse iyicarubozo rikomeye muri Uganda ubu watangiye kwiyubaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka ibiri Emanuel Cyemayire - umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda - abashije kurihonoka akagera mu gihugu cye. Ubu akomeje urugendo rwo kwiyubaka ahereye ku busa, nyamara yari afite imitungo i Mbarara.

Muri Mutarama 2018 nibwo Cyemayire yageze mu Rwanda nyuma y’iminsi 25 y’ububabare yanyujijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), rwamushimuse bikarangira ibyaha rwamushakagaho rubiburiye ibimenyetso.

Ubu amashimwe ni yose kubera inkunga yabonye yo gutangira iguriro ry’imbuto ngo yongere kubaka ubuzima.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yari umucuruzi w’ibikoresho birimo firigo, televiziyo n’ibindi, aho yakoreraga i Mbarara guhera mu 2013. Ubwo yafatwaga, avuga ko byabaye ku bugambanyi bwa Pasiteri Deo Nyirigira, umwe mu bantu bakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa aho anafite urusengero ruzwi nka AGAPE.

Nyirigira unazwi nk’umuyobozi w’Intara ya RNC ya Uganda, ni we washinzwe muri Mbarara gukurikirana Abanyarwanda banze kwiyunga no gushyigikira RNC.

Cyemayire avuga ko “Umunyarwanda wese ugiranye ubwumvikane buke na Nyirigira; umuntu wese wanze kwiyunga ku bikorwa by’ubugambanyi bwo kwibasira u Rwanda binyuze mu gukorana na RNC, aba ari mu byago.”

Amakuru yakomeje kuvuga ko Nyirigira akorana bya hafi na CMI, ndetse ko amaze kuyishyikiriza abanyarwanda benshi.

Ibyago bya Cyemayire byabonye urwaho ubwo Nyirigira n’abantu be ba hafi bamenyaga ko arimo gushishikariza Abanyarwanda bo mu burengerazuba bwa Uganda kuzitabira amatora ya Perezida w’u Rwanda mu 2017. Ku ruhande rwe, “Nyirigira yashishikarizaga itorero rye ahanini rigizwe n’Abanyarwanda, kutitabira ayo matora.”

Cyemayire yakomeje gushishikariza abaturage kuzitabira icyo gikorwa yafataga nk’inshingano ikomeye kuri ambasade y’u Rwanda i Kampala bitandukanye “n’iterabwoba ry’agatsiko ka Nyirigira.” Nyuma y’amatora, avuga ko Nyirigira yakajije umurego mu kumutoteza, akavanga ibitutsi n’andi magambo y’iterabwoba.

Yakomeje ati “Mpamya neza ko ari we wanteje abakozi ba CMI.”

Ku wa 4 Mutarama 2018 nibwo abakozi ba CMI bafashe Cyemayire, bamuvana mu rugo rwe bamushushubikana. Bamushyira mu modoka idafunze inyuma, bamupfuka mu maso bamwerekeza mu kigo cya gisirikare cya Makenke i Mbarara.

Cyemayire avuga ko ubwo yari mu kigo cya gisirikare cya Makenke, umuyobozi ushinzwe ibyo guhangana n’ubutasi muri Mbarara, Maj. Fred Mushambo, yari umwe mu bamuhase ibibazo. Mushambo ngo yamweretse inyandiko ebyiri, imwe yari inyandikomvugo ya Deo Nyirigira amushinja ko ari “umukozi wa Kagame.”

Nyuma yo kubazwa nibwo batangiye kumukubita, aza koherezwa mu kigo cya Mbuya i Kampala, ari naho haba icyicaro gikuru cya CMI. Icyo gihe nta muntu wari uzi aho aherereye yaba umuryango we, cyangwa inshuti.

Yarafunzwe kugeza arengeje amasaha 48 ubundi biteganywa ko umuntu atagomba kurenza muri kasho ataragezwa imbere y’umucamanza, cyangwa se byagaragara ko ntacyo kumurega gihari, akarekurwa. Byongeye, ntabwo Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yameyeshejwe iryo fatwa nk’uko byagenze ku bandi benshi.

Yakomeje ati “Narababaye cyane; nazize urwango Uganda na RNC bafitiye u Rwanda njye ntanazi!”

Muri icyo gihe yari apfutse mu maso yakubitiwe ubusa, aboshye amaboko n’amaguru, agakubitwa buri munsi ku buryo n’ubu bijya bimugaruka akababara umugongo.

Ubwo bafataga icyemezo cyo kumuta hanze y’igihugu, inzego z’umutekano za Uganda zatumye Cyemayire asigayo ubucuruzi bwe bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga yacuruzaga hamwe n’imitungo ye.

Nubwo yatakaje ibyo yari atunze byose ariko, yishimira ko ubuzima bwe butangiye gusubira ku murongo kandi atekanye.

Ati “Ndishimye cyane kuko ubu ntagomba kubaho mu bwoba, mpangayikishijwe n’uko ndi ku rutonde rw’abakurikiranwa na Pasiteri Deo Nyirigira.”

Cyemayire ubu arateganya kujyana Uganda mu nkiko, kugira ngo ahabwe impozamarira y’ibyamubayeho n’imitungo ye yataye muri icyo gihugu.

Uretse Cyemayire, Abanyarwanda batandukanye birukanwe muri Uganda, binyuze ku munyamategeko Richard Mugisha wo muri Trust Law Chambers, batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basaba guhabwa impozamarira.

Inkuru wasoma: Cyemayire wari umaze iminsi 25 ashimutiwe muri Uganda, yavuze uburyo yagambaniwe n’abiyita Abayisirayeli

Cyemayire yahuye n'ibyago bikomeye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .