Ku wa 3 Nzeri nibwo iri soko ryongeye gufungura imiryango nyuma y’uko bifashweho icyemezo n’Umujyi wa Kigali.
Mu bo iyi nkuru yashimishije bwa mbere ni abacururiza muri iri soko bari bamaze iminsi 18 badakora.
Mu bagiranye na IGIHE, bavuze ko bishimiye kugaruka, ndetse ko ingamba zo kwirinda Covid-19 bazigize izabo kugira ngo hatazagira umurwayi wongera kugaragara muri iri soko, bikaba byatuma bongera gufungirwa.
Mukarusagara Firdaus ucuruza ibiribwa muri iri soko, yavuze ko yishimye cyane ko Leta yamukundiye agakura ibicuruzwa bye muri iri soko ubwo ryari rigiye gufungwa, ibintu byatumye adahura n’igihombo.
Yagize ati “Turishimye kubera ko twongeye gukora. N’ubwo isoko ryari rifunze, nta gihombo nagize kuko baturetse tukaza gukuramo ibicurzwa byashoboraga kwangirika, twakekaga ko batazarifungura vuba, ndashimira ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo twongere tugaruke gukora. Ndashimira abagurira hano, kandi tugiye gukaza ingamba zo kwirinda, ari nako turinda abatugana.”
Aya mashimwe Mukarusagara ayasangiye na Uwamwezi uvuga ko hagati yabo bagiye kujya bakeburana ku ngamba zo kwirinda Covid-19.
Ati “Twishimye cyane kuberako isoko ryacu ryongeye gufungurwa, tukaba dukomeje gukora. Agashya tuzanya rero ni uko tugiye kujya dukeburana mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi tukajya twibutsa n’abatugana kubahiriza amabwiriza.”
Nubwo iri soko ryongeye gufungura, hari zimwe mu ngamba zafashwe zirimo ko abacuruzi bazajya bajya ibihe mu gucuruza, ibintu Mfitumukiza Honoré ucuruza ifu z’ibinyampeke bitandukanye, avuga ko bizabafasha kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Ubu nkanjye wakoze uyu munsi, ejo ntabwo nzakora ahubwo hazaza mugenzi wanjye utaje none. Ni mu rwego rwo kugira ngo twubahirize intera isabwa. Twishimiye ko isoko ryongeye gufungurwa, kandi tugiye kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira Covid-19.”
Si abacuruzi gusa bishimiye kuba isoko rya Nyarugenge ryongeye gufungurwa, ahubwo n’abandi bakora imirimo irishamikiyeho bavuga ko ubu bagiye kongera gukora ku mafaranga.
Karara Jean d’Amour ukora umurimo wo gutwaza abantu bahashye ibintu bitandukanye uzwi nk’ubukarani, avuga ko gufunga iri soko byatumye ubuzima bumukomerera, gusa kuri ubu akaba ashima ko ryongeye gufungurwa.
Ati “Ubuzima bwari bugoye, ariko kuba isoko ryarafunzwe byari ku neza y’abaturage kandi nanjye ndimo. Kubera ko abantu banduriye hano bagendaga biyongera, ntabwo twatekerezaga ko bafungura none. Tugiye gukaza ingamba zo kwirinda nko gukaraba intoki buri kanya, kwambara neza agapfukamunwa no kutegerana.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakora umurimo wo kwambika abageni muri iri soko, bavuga ko bagize ibihombo bikomeye mu gihe iri soko ryari rifunze kubera ko batemerewe gukuramo imyenda yabo kandi hari abageni bari baramaze kubishyura, ariko bumvise impamvu yabyo, kandi ko icy’ingenzi ari uko bongeye gukomorerwa.
Kongera gufungura iri soko byatangiranye no kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, aho ntawe ushobora kuryinjiramo adakarabye cyangwa se ngo ahane intera na mugenzi we.
Biteganyijwe ko abarikoreramo barenga 3000 bazajya basimburana ku buryo ritazajya ryakira abarenze 50% by’abo risanzwe ryakira bose.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!