00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yitezweho kugeza Abanyarwanda kuri byinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Zimwe mu ngamba z’iterambere Leta y’u Rwanda ishyize imbere, harimo kugeza amashanyarazi kuri bose, akaba inkingi ya mwamba y’iterambere ry’ubukungu. Kugira ngo iyi ntego igerweho, hazongerwa imiyoboro y’amashanyarazi ifatiye ku muyoboro mugari, ndetse hanakoreshwe n’ingufu z’amashanyarazi zidafatira k’umuyoboro mugari ziganjemo ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yakoze igishushanyo mbonera cyerekana uko amashanyarazi azajya atangwa kugera ku rwego rw’umudugudu ndetse n’uburyo buzakoreshwa mu kuyahageza, bwaba ubwo gufatira ku muyoboro mugari cyangwa gutanga adafatiye ku miyoboro migari.

Ni muri urwo rwego REG ikomeje ubukangurambaga buhamagarira abaturage kwitabira gukoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

James Twesigye, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari muri REG, avuga ko ubu aya mashanyarazi amaze kugezwa ku ngo zirenga ibihumbi 418 zingana na 15% z’ingo ziteganyijwe.

Twesigye avuga ko imiryango yatangiye gukoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari ivuga imyato ibi bikorwa remezo bikomeje kubahindurira imibereho.

Ati “Abenshi barakubwira bati ‘njyewe nakoreshaga agatadowa, ariko ubu narakaretse, najyaga murikisha igishirira ubu nakivuyeho, abandi bakayakoresha ibikorwa bibateza imbere bitandukanye ”.

Twesigye avuga ko aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo z’abayakeneye ari ikintu cyoroshye, kuko ibigo by’abikorera bitandukanye byagiranye amasezerano na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) y’ubufatanye mu kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Twagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi bigera kuri 21, bikaba ari byo biyatanga mu ngo, buri wese agahabwa ibijyanye n’ubushobozi bwe kandi byujuje ubuziranenge”.

Avuga ko kandi hari gahunda ya ”cana uhendukiwe” yanyujijwe mu kigega kiri muri Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), cyashyizweho ku nkunga ya banki y’Isi kirimo amafaranga anyuzwa muri SACCO hirya no hino mu gihugu kugira ngo ajye atangwaho inguzanyo ku bifuza guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Twesigye asaba abakeneye guhabwa aya mashanyarazi kugana Sacco z’aho batuye maze nabo bakava mu icuraburindi.

Avuga ko hari na gahunda yanyujijwe mu muryango Endev uterwa inkunga n’umuryango w’Abadage Ushinzwe Iterambere (GIZ), aho umuturage yunganirwa kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Twesigye avuga kandi ko mu bahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, hari n’abahabwa afatiye ku miyoboro mito, yaba ikoresha imirasire y’izuba cyangwa imigezi.

Ati ”Hirya no hino mu gihugu hari ahagiye hari imiyoboro mito, ishobora kubakwa n’abikorera cyangwa se imishinga nterankunga, igaha abaturage bo mu gace runaka amashanyarazi. Hari aho usanga iyo miyoboro iba ikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, cyangwa hakaba hari urugomero rw’umugezi ruto. Ibi rero biradufasha cyane kuko bene aya mashanyarazi aba afite n’ingufu zakoreshwa n’imashini zisaba umuriro mwinshi nk’izisya, izisudira, izibaza n’izindi zitandukanye”.

Twesigye avuga ko ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zidakoreshwa mu gucana amatara no kumva radio gusa ahubwo zinafasha abazikoresha kwiteza imbere bakora imishinga itandukanye nko; kogosha, gusudira, gukoresha ibyuma bisya imyaka n’ibindi.

Twesigye ati “Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yaragenewe uburyo bwo kubona amashanyarazi”.

Amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba amaze kugezwa henshi mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .