00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano yo guhagarika intambara ya Israel na Hamas yongeye gusubukurwa

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 February 2025 saa 09:05
Yasuwe :

Abayobozi ba Israel na Hamas batangaje ko ikibazo cy’ubwumvikane buke ku masezerano yo guhagarika intambara yari yakomwe mu nkokora, yongeye gusubukurwa.

Ni amasezerano yarimo no guhererekanya imfungwa ku mpande zombi, yari akomeje kugenda biguru ntege.

Byari biteganyijwe ko Israel irekura imfungwa zirenga 600 ku wa 22 Gashyantare 2025 ariko irabisubika, ishingiye ko ngo Hamas irekura imbohe z’Abanya-Israel mu buryo bw’igitugu bubi bubabaza.

Hamas na yo yahise itangaza ko icyo cyemezo cya Israel ari ukurenga ku bigize amasezerano y’agahenge.

Icyakora kuko icyo kibazo cyakemuwe biteganyijwe ko imfungwa zizarekurwa ku wa 26 no ku wa 27 Gashyantare 2025, bigateganywa ko na Hamas izatanga imirambo ine y’Abanya-Israel.

Bivugwa ko imirambo y’Abanya-Israel iroherezwa irimo uwo bivugwa ko ari uwa Shlomo Mansour w’imyaka 86, Ohad Yahalomi w’imyaka 50, Tsachi Idan w’imyaka 50 na Itzik Elgarat, 69, ndetse Hamas yemeye kuyitanga nta yandi mananiza.

Mu mfunga 620 z’Abanye-Palestine harimo Abanye-Gaza 400 bari bafungiwe muri Israel barimo 50 bari barakatiwe igifungo cya burundu. Abo byavugwaga ko bagombaga guhabwa Hamas mu cyumweru gishize ku ngurane y’Abanya-Israel batandatu bazima n’imirambo ine.

Byari biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere cy’ayo masezerano Hamas yagombaga gutanga Abanya-Israel 33 na Israel ikarekura Abanye-Palestine 1900.

Biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano Hamas izatanga Abanya-Israel 57 yashimuse na Israel ikava byuzuye muri Gaza ndetse intambara igahagarikwa burundu.

Ku wa 07 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye ibitero kuri Israel bihitana abarenga 1200 abandi 251 uyu mutwe urabashimuta. Bidatinze na Israel yahise igaba ibitero kuri Hamas muri Gaza aho ubu abarenga ibihumbi 48 bamaze kuhasiga ubuzima.

Guhererekanya imfungwa hagati ya Israel na Hamas byongeye gusubukurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .