Ni amasezerano yarimo no guhererekanya imfungwa ku mpande zombi, yari akomeje kugenda biguru ntege.
Byari biteganyijwe ko Israel irekura imfungwa zirenga 600 ku wa 22 Gashyantare 2025 ariko irabisubika, ishingiye ko ngo Hamas irekura imbohe z’Abanya-Israel mu buryo bw’igitugu bubi bubabaza.
Hamas na yo yahise itangaza ko icyo cyemezo cya Israel ari ukurenga ku bigize amasezerano y’agahenge.
Icyakora kuko icyo kibazo cyakemuwe biteganyijwe ko imfungwa zizarekurwa ku wa 26 no ku wa 27 Gashyantare 2025, bigateganywa ko na Hamas izatanga imirambo ine y’Abanya-Israel.
Bivugwa ko imirambo y’Abanya-Israel iroherezwa irimo uwo bivugwa ko ari uwa Shlomo Mansour w’imyaka 86, Ohad Yahalomi w’imyaka 50, Tsachi Idan w’imyaka 50 na Itzik Elgarat, 69, ndetse Hamas yemeye kuyitanga nta yandi mananiza.
Mu mfunga 620 z’Abanye-Palestine harimo Abanye-Gaza 400 bari bafungiwe muri Israel barimo 50 bari barakatiwe igifungo cya burundu. Abo byavugwaga ko bagombaga guhabwa Hamas mu cyumweru gishize ku ngurane y’Abanya-Israel batandatu bazima n’imirambo ine.
Byari biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere cy’ayo masezerano Hamas yagombaga gutanga Abanya-Israel 33 na Israel ikarekura Abanye-Palestine 1900.
Biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano Hamas izatanga Abanya-Israel 57 yashimuse na Israel ikava byuzuye muri Gaza ndetse intambara igahagarikwa burundu.
Ku wa 07 Ukwakira 2023 ni bwo Hamas yagabye ibitero kuri Israel bihitana abarenga 1200 abandi 251 uyu mutwe urabashimuta. Bidatinze na Israel yahise igaba ibitero kuri Hamas muri Gaza aho ubu abarenga ibihumbi 48 bamaze kuhasiga ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!