00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano yasaziye mu tubati: Uko zimwe mu nzozi Abanyarwanda baroteye EAC zanze gusohora

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 02:03
Yasuwe :

Hashize iminsi bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birebana ay’ingwe kugeza ubwo hitabazwa abahuza, ndetse ubu u Rwanda n’umunyamuryango mushya RDC ntibicana uwaka, ambasaderi yirukanwe ndetse bamwe bifuza ko imipaka ifungwa, urujya n’uruza rw’abantu rurahagarara.

Nyamara ni ibihugu bihuriye mu muryango wari ufite inzozi zo gushyiraho ifaranga rimwe, byanarimba bikihuza mu bya politiki.

Hari byishi byakozwe, ariko hari n’intambwe zananiranye, zikomeza gushyira urujijo ku hazaza h’umuryango n’inyungu buri gihugu kigaragaza ko kiwufitemo, cyangwa se urwego gishobora kugezaho ubufatanye n’abandi banyamuryango.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Legislative Assembly, EALA) bagaragaza ko kuba hari amasezerano menshi ibihugu bigize uyu muryango bitarashyiraho umukono, ari imbogamizi ku ntego yo kwihuza n’inyungu abaturage bari babyitezeho.

EAC igizwe n’ibihugu birindwi birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe muri uyu mwaka.

Raporo ya komisiyo yakoze isesengura ku miterere y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’amategeko agenga uyu muryango nk’uko yagiye yemeranywaho n’inzego bireba, yagaragaje ko hakirimo icyuho kibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’uyu muryango.

Iyo raporo yashyikirijwe abagize Inteko Rusange ya EALA i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2022. Mu masezerano 22 yagombaga gushyirwaho umukono, atandatu ntiyigeze asinywa n’ibihugu binyamuryango.

Muri aya masezerano harimo ayerekeye ubufatanye mu by’ubumenyi bw’ikirere yemeranyijweho mu 2016. Nta gihugu na kimwe kirayashyiraho umukono.

Harimo agenga iby’imikoranire mu by’ikoranabuhanga (2015), agena imikoranire mu by’ububanyi n’amahanga (2010), ibipimo by’indwara cyangwa ibyonnyi by’ibihingwa (2013), kwagura ububasha bw’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (2015) n’ayandi.

Muri rusange Tanzania ni yo ifite amasezerano menshi itarashyiraho umukono kuko ifite atatu mu gihe u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo bifite rimwe rimwe bigomba gusinya.

U Rwanda rwo rufite amwe rutaramara gukoraho mu buryo bwuzuye ajyanye n’ubugenzuzi bw’indwara mu bihingwa n’ibikomokaho.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe iby’amategeko n’uburenganzira muri EALA, Umunya-Sudani y’Epfo, Ayason Mukulia Kennedy, yavuze ko kudashyira umukono kuri ayo masezerano bibangamira ibikorwa by’uyu muryango.

Ati "Ikintu twabonye ni uko habayeho gukerereza isinywa ry’amasezerano inzira binyuramo ikaba ari ndende cyane. Hari amasezerano asaba ko habaho ivugururwa ry’amategeko y’imbere mu bihugu, ibyo na byo bigatuma hashira igihe kinini nta kirakorwa.

"Icyifuzo ni uko nta kindi ibihugu binyamuryango bigomba gukora uretse gushyira umukono kuri ayo masezerano byihutirwa kuko yumvikanyweho."

Komisiyo yavuze ko kudasinywa kw’ayo masezerano bigira ingaruka ku muryango wa EAC muri rusange.

Nko ku bijyanye n’amasezerano ku bugenzuzi bw’ibihingwa, kuba hari ibihugu bitarayasinya bigira ingaruka z’uko abaturage bo mu bihugu biri muri uyu muryango bashobora kurya ibiribwa bihumanye.

Naho mu by’ububanyi n’amahanga abaturage nta mahirwe yo kubona serivisi za ambasade zo mu bihugu bya EAC baherereyemo, nk’uko bigenwa n’ayo masezerano mu gihe icyabo cy’inkomoko kidafiteyo ambasade aho bari.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Martin Ngoga ni we wayoboye imirimo y'inteko ya kane

Ni nko kubika ikinyabiziga kitagira amavuta

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Martin Ngoga, yavuze ko bitumvikana uburyo amasezerano ibihugu ubwabyo byemeranyijweho byikandagira mu kuyashyiraho umukono.

Ati "Iyo twemeje umushinga w’itegeko hano igihugu kigatinda kuwemeza bishobora kugira igisobanuro ariko kudashyira umukono ku masezerano wemeje ubwawe, ni ibintu bidasobanutse. Dukeneye mu by’ukuri kureba uko twabikosora."

Yavuze ko hari amasezerano menshi atarasinywa kandi yaratangijwe n’ibihugu yagombye kuba afasha mu mikorere y’uyu muryango, nyamara akaba yaraheze mu tubati.

Ati "Twagombye kuba dufite amategeko menshi nk’umuryango ariko ubu ni nko kubika ikinyabiziga kidafite lisansi, turi kuyobora umuryango tutagira amategeko akenewe kandi biragoye nk’uko twabibonye."

Depite Rutazana Francine yavuze ko ibi bibazo bifitanye isano no guterera iyo k’Ubunyamabanga bwa EAC, n’Akanama k’abaminisitiri bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango.

Kuri we, ngo akanama k’abaminisitiri kagombye gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba ayo masezerano yashyizweho umukono.

Depite Uwumukiza Francoise yavuze ko hatabayeho ubushake bwa politiki, nta cyagerwaho mu guhuza ibihugu.

Yasabye Inama y’abaminisitiri gukurikirana niba inteko z’imbere mu bihugu binyamuryango zimenya amategeko yotowe na EALA, kubera ko "twatorewe kuzihagararira na zo zikaba zaratorewe guhagararira abaturage b’ibihugu bigize EAC."

Ku ruhande rwa Depite Kakooza James, yavuze ko ibyo koroshya ikiguzi cy’ubucuruzi, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi, kugabanya igihe amakamyo yamaraga mu mayira byemeranyijweho kuva mu 2005, ariko kugeza ubu hakirimo ibibazo kubera amasezerano atarasinywa.

Ati "Ndasaba inama y’abaminisitiri gusesengura buri kantu kugira ngo aya masezerano abyazwe umusaruro kuko hari imbogamizi zigenda zibaho zigatuma intego ya EAC itagerwaho. Dukeneye kwigenzura aho tugeze mbere y’uko twinjira mu by’ifaranga rimwe n’igihugu kimwe. Inama y’Abaminisitiri isabwa gukora byinshi kugira ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa."

Inteko ya kane ya EALA kandi yanagaragaje ikindi kibazo cy’ingingo ya 24 agace ka kabiri y’amasezerano ahuza za gasutamo itaravugururwa agena ishyirwaho rya komisiyo ishinzwe gukemura ubujurire bw’abacuruzi ariko hakaba nta gihugu kirabikora.

Kudashyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga ibyo kugenzura imizigo y’ibinyabiziga muri EAC nka Tanzania ikaba yarongereye iminzani mu mihanda itabiherewe uburenganzira n’akanama k’abaminisitiri ari ikindi kibazo.

Depite Rutazana Francine yavuze ko akanama k’abaminisitiri kagombye gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba ayo masezerano yashyizweho umukono
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yari yitabiriye iyi nteko ya EALA

Inkuru bifitanye isano: Impungenge kuri gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abavoka muri EAC

Birababaje ko bitashobotse- Martin Ngoga avuga ku by’ifaranga rimwe muri EAC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .