Moise Shako akora mu rwego rushinzwe imisoro muri RDC kuva mu 2002. Kuva icyo gihe cyose, nta mushahara arabona, gusa ngo abona agahimbazamusyi ka buri kwezi bitewe n’ingano y’imisoro yinjije.
Yabwiye Umunyamakuru wa IGIHE ko ako aheruka ari ak’ukwezi kwa Ugushyingo, ubwo yabonaga hafi 1000$. Ariko ngo hari ukwezi yabonye amafaranga ibihumbi birindwi by’amanye-Congo, atagera no ku madolari abiri.
Kuri we, M23 ifata Umujyi wa Bukavu, byari birenze izindi mpamvu kuko usibye kudahembwa no guhohoterwa mu bundi buryo, hiyongeragaho no kugirirwa nabi kuko yashatse umugore w’Umunyarwandakazi.
Ubu atuye ahitwa Feu Vert, umugore we witwa Ingabire avuka i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Ahantu hose ngeze bavuga ko ndi Umunyarwanda kubera ko narongoye umunyarwandakazi. Njye ntacyo bintwara kubera ko ndi Umukongomani, mfite uburenganzira bwo gukora hano kandi mfite uburenganzira bwo kubana n’Umunyarwandakazi. Twese turi Abanyafurika.”
Yasobanuye ko akibona abarwanyi ba M23 binjiye mu Mujyi, yavuye aho yari atuye, yiruka ajya mu Mujyi kubasanganira. Ngo mu nzira agenda, yahuye n’abasirikare ba FARDC bahunga, bamubwira ko ari icyitso cya M23.
Ati “ Njye nari ahitwa Ngouba, nkimenya ko baje numvise nezerewe njya kubarindirira ahitwa kuri Place.”
Muri ayo masaha yo ku wa Gatanu, ngo abasirikare ba FARDC bahise birara mu maduka hirya no hino, barasahura, abandi bata imyenda ya gisirikare bariruka. Mu kigo cya gisirikare cya Camp Saio, urubyiruko rwabonye abasirikare bahunze, rwinjiramo rufata intwaro.
Hari abaturage bamwe babwiye IGIHE ko mu bigo bya gisirikare bimwe na bimwe, hari aho abaturage binjiye, bakajya bishyura abasirikare bamwe bari basigayemo kugira ngo babigishe uko bakoresha intwaro.
Umwe yishyuraga amafaranga 1000 akoreshwa muri Congo, umusirikare akamwereka uko imbunda ikoreshwa. Hamwe na hamwe, ngo abo basirikare bamufashaga kurasa inshuro eshatu, hanyuma agakomeza ajya gukoresha iyo ntwaro mu bikorwa byo kwiba.
Patrick Muganga Bagalwa wakuriye i Bukavu, yavuze ko bari bafite ikibazo gikomeye muri uyu mujyi, kuko bari babangamiye abaturage, ku buryo Abapolisi basangaga umuturage aho ari, bagatwara ibintu bye batabajije.
Ati “Twarakubititse cyane”.
Mugenzi we yavuze ko ubwo M23 yari igeze i Kavumu, yasabye abasirikare ba FARDC kuva aho bari, ariko ngo bo bahise birukankira mu bikorwa by’abaturage batangira gusahura.
Ati “Bibye ibintu mu nzu z’ubucuruzi, bajya mu tubyiniro bica abantu, byarabaye i Kavumu.”
Ku wa Kabiri, Croix Rouge yatoraguye imirambo y’abantu barenga 20 bivugwa ko baguye mu bikorwa by’ubusahuzi bya FARDC n’andi mabandi.
Undi mubyeyi utuye muri Quartier Nyawera, yavuze ko abantu binjiye mu ngo zabo basahura bari Abapolisi, ahandi bari Abasirikare. Ati “ Mu gace ka Panzi, twabonye abantu babiri baharasiye. Muri Panzi, ububiko bw’ibicuruzwa byinshi bwarasahuwe cyane."
Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo M23 yasanze mu Mujyi wa Bukavu, byari nka filimi ibabaje. Ati “Twasanze Umujyi umeze nk’ikuzimu, abantu bari bahungabanye, inzu zasahuwe, ubu kuva turi aha, nibura abantu bongeye kugira icyizere, warabibonye mu mashusho ubwo twazaga, abantu bakomaga amashyi bati ’murakaza neza mu Mujyi wa Bukavu’. Ibyo twasanze mu Mujyi wa Bukavu biteye agahinda.”
Kanyuka yavuze ko bakomeje gusaba abasirikare ba FARDC aho bari hose, kwiyunga na M23, abashaka gukorera igihugu bagahabwa imyitozo, abafite ibyo bakurikiranyweho n’ubutabera nabo bakabiryozwa.
Ati “Abashaka gukomeza mu gisirikare, turabafasha abashaka gusubira mu buzima busanzwe nk’abasivile, nabo turabafasha ariko tubaha ubutumwa, tukababwira tuti ’mutwegere n’intwaro zanyu, muzidushyikirize.’”
Yongeyeho ati “Hari aho bose bahurira, tureba abanyabyaha tukabashyikiriza ababishinzwe, hari benshi bari kuza, bamwe si abasirikare.”
M23 isobanura ko urugendo rukomeje no mu bindi bice. Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, abarwanyi ba M23 bari batangiye kwinjira mu bice bya Kamanyola.





























Amafoto: Kwizera Herve
Video: Muneza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!