Babitangaje ku wa 7 Gashyantare 2025, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare wasomewe mu Mudugudu wa Rubyiruko, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi aho Sgt Minani yakoreye ibyaha.
Ni umwanzuro wasomwe nyuma y’umunsi umwe habaye iburanisha mu bujurire, nyuma y’aho Sgt Minani ajuririye uru rukiko avuga ko hari ibimenyetso byirengagijwe mu mikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare.
Nyirahitimana Evelyne, nyina wa Benemugabo Deny wishwe na Sergeant Minani, yabwiye IGIHE ko umwana we wishwe yamufashaga kurihira ishuri barumuna be na bashiki be.
Ati “Nkanjye nk’umuntu wiciwe umwana, kumufunga burundu ni ibyo. Nyakwigendera yadufasha kurihira abana ishuri, twifuza ko impozamarira batwemereye zakwihutishwa. Ntabwo twaregeye indishyi mu rubanza ariko tutabonye impozamarira twazaziregera”.
Nshimiyimana Isaac, se wa Muhawenimana Jonas, uri mu bantu batanu bishwe n’uyu musirikare wari witabiriye isomwa ry’urubanza, yavuze ko bishimiye icyemezo cy’urukiko rukuru rwa gisirikare nk’uko bari bacyishimiye gitangazwa n’urukiko rwa gisirikare.
Ati “Twabonye ko igihano yahawe gikwiranye n’ibyaha yakoze. Nta kiguzi cy’umuntu kibaho ariko twari twavuze ko urukiko nirumara guca urubanza tuzakurikirana indishyi z’akababaro”.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangaje ko nyuma yo kwakira ubujurire bwa Sgt Minani, bwasuzumwe rusanga nta nenge, nta n’ibimenyetso byirengagijwe, ruhamya Sgt Minani ibyaha bitatu yari akurikiranyweho.
Ibi nibyo Urukiko Rukuru rwahereyeho rushimangira igihano cyo gufungwa burundu uyu musirikare warasiye mu kabari abaturage batanu i Nyamasheke yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare.
Sgt Minani w’imyaka 38 yahamijwe ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kwica ku bushake, gukoresha igikoresho cya gisirikare nta tegeko ry’umukuru no kwiba igikoresho cya gisirikare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!