00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amanota y’ibizamini bya Leta agiye gutangazwa mu isura nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyemeje ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo hatangazwa amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 nibwo umwaka w’amashuri watangiye mu gihugu hose, ariko abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye ntibatangiye amasomo kuko amanota y’ibizamini bya leta bakoze ataratangazwa.

NESA ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko amanota amenyekana guhera saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.

Yagize iti "NESA yishimiye kumenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’ amanywa".

Aya manota azatangazwa mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, aho ku barangije amashuri abanza, uwabaga afite ikigereranyo cy’amanota kiri hejuru ni we byavugwaga ko yagize make, ibyagoraga benshi kubyumva.

Ibyiciro (Divisions) abanyeshuri bashyirwagamo na byo byavuyeho nyuma yo gusanga ntacyo byongeraga ku manota, ahubwo bikazana urujijo kuruta ko byatanga ibisobanuro byumvikana.

Ni impinduka zigengwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 26 Nyakanga 2022 agenga imikoreshereze y’ibizamini bya leta mu mashuri bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icya kabiri cy’ayisumbuye mu nyigisho rusange, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ay’imbonezamwuga.

Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe ‘indashyikirwa’ kigasanishwa n’inyuguti ya ’A’ ifite agaciro ka 6.

Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n’inyuguti ya ’B’ n’agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni ’C’, agaciro kakaba ’4’. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni ’D’ naho agaciro kayo ni ’3’.

Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n’icyiciro cye ni ’E’ naho agaciro kayo ni ’2’. Ufite agaciro k’icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39. Icyiciro cye gisanishwa n’inyuguti ya ’S’. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni ’F’ naho agaciro kakaba ’0.’

Impamvu bahera kuri 6 ni uko ibyiciro by’amasomo ari birindwi bijyanye n’imiterere y’uburezi bwo mu Rwanda kandi uwabonye ‘0’ akaba afatwa nk’uba atagejeje ku manota aherwaho mu kabara.

Nko ku barangije amashuri abanza, uwagize amanota menshi azajya aba afite 30 (ikigereranyo) bivuze ko ari ka gaciro ka ‘6’ gukuba umubare w’amasomo atanu yakozwe mu bizamini bya leta niba yose yarabonyemo hagati ya 70-100.

Amanota menshi ku bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange azaba ari 54, ni ukuvuga 6 gukuba na 9 (umubare w’amasomo) yakozwe, ku waje mu cyiciro cy’indashyikirwa muri buri somo.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye hazamo itandukaniro bitewe n’uko amasomo bakora ataba afite uburemere bumwe haba mu nyugisho rusange, mu nderabarezi no mu myuga n’ubumenyingiro. Muri iki cyiciro amanota menshi azaba ari 60.

Ku biga muri TVET na TTC bakora ibizamini ngiro, umunyeshuri utatsinze icyo kizamini ntahabwa impamyabushobozi. Bivugwa ko yagitsinzwe iyo atagize nibura 70%.

Amanota y'abasoje amashuri abanza n'ab'icyiciro rusange azamenyekana kuri uyu wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .