Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi yibwe miliyoni 61 Frw mu mezi arindwi ya 2018

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ryagaragaje ko amakoperative y’abahinzi b’ibirayi asaga 200, yibwe n’abayayobora miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda mu mezi arindwi ya 2018.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi bakora igenzura mu makoperative atandukanye y’abahinzi b’ibirayi bakaba barasanze yibwa cyane kandi mu gihe gito.

Ati “Guhera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka twakoze ubugenzuzi hamwe n’ubukangurambaga bugamije kuvugurura amakoperative manini, nibwo rero twabonye ubwo bujura bwagiye bukorwa na bamwe mu bari abayobozi ndetse n’abacungamutungo ba za koperative.’’

Yakomeje agira ati “Amakoperative y’abahinzi b’ibirayi 258 yibwemo miliyoni 61 mu mezi arindwi gusa, urumva ko yibwe amafaranga menshi kandi mu gihe gito”.

Kugira ngo amakoperative arusheho gukora neza no guteza imbere abanyamuryango bayo, ubu hasigaye koperative 116 z’abahinzi b’ibirayi.

Prof. Harelimana yakomeje avuga ko RCA yahagurukiye abanyereza umutungo w’amakoperative, ikaba igiye gushyikiriza RIB dosiye y’abanyereje ziriya miliyoni 61 ngo bakurikiranwe.

Igenzura ryimbitse rikomeje gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative rikomeje kugaragaza ko hari ubujura bukabije bwagiye bukorwa n’abayobozi ndetse n’abakozi ba za koperative mu bihe bitandukanye.

Nko mu myaka icyenda ishize, Imirenge Sacco yibwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari imwe na miliyoni 731, ibihumbi 188 na 647, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abayobozi bayo cyangwa abacungamutungo.

Koperative z'abahinzi b'ibirayi zibwe arenga miliyoni 61 z'amafaranga y'u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza