Amakipe yo mu Bwongereza yanditse amateka mu ijoro ridasanzwe muri Champions League

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Umugoroba wo gupfa no gukira muri UEFA Champions League wasize amakipe yo mu Bwongereza yanditse izina kuko Tottenham Hotspurs yatunguranye inganya na FC Barcelone iwayo, Liverpool itsinda bigoranye S.C. Napoli yo mu Butaliyani bituma amakipe ane yose ahagarariye u Bwongereza abona itike ya 1/8 cya Champions League.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 hakinwe imwe mu mikino y’umunsi wa gatanu w’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA Champions League’.

Mu myaka 10 ihize iki gikombe cyatashye mu gihugu cya Espagne inshuro zirindwi harimo ibikombe bine bya Real Madrid na bitatu bya FC Barcelone. Ikipe yose yajyaga gukinira ku kibuga cy’izi kipe yatsindwaga byoroshye bikazibera intwaro yo kugera ku mikino ya nyuma.

Ibi byanajyanaga no kuba amakipe ane yose ahagarariye Espagne yaravaga mu itsinda rimwe na rimwe anariyoboye akajya muri 1/8 ariko imyaka y’ubwami bwa Espagne ishobora kuba iri kugana ku musozo kuko amakipe yo mu Bwongereza ashobora kuyigaranzura.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Tottenham Hotspur yatunguranye inganya 1-1 i Camp Nou imbere ya FC Barcelone nubwo ari yo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi ku gitego cyatsinzwe na Ousmane Dembele cyishyuwe na Lucas Moura umukino ubura iminota itanu ngo urangire.

Kubona inota kwa Tottenham byahuye no kuba Inter de Milan bahuriye mu itsinda ‘B’ nayo yanganyije na PSV Eindhoven yo mu Buholandi bituma Tottenham ikomeza muri 1/8 ari iya kabiri mu itsinda inyuma ya FC Barcelone.

Undi mukino ukomeye wabaye wahuje Liverpool na Napoli yo mu Butaliyani yari iyoboye itsinda ‘C’.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakiriye umukino yashoboye kuwutsinda bigoranye ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Mohamed Salah ku munota wa 34.

Mu minota ya nyuma Napoli yokeje igitutu bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura cyari kuyihesha itike ariko umunyezamu Alisson Becker ayibera ibamba.

Liverpool yakomeje ari iya kabiri inyuma ya Paris Saint-Germain. Yabaye ikipe ya kane yo mu Bwongereza ikomeje muri 1/8 kuko yiyongereye kuri Tottenham, Manchester United na Manchester City, mu gihe amakipe yo muri Espagne yabonye iyi tike ari atatu gusa.

Imikino yose yabaye kuri uyu wa Kabiri

- Club Brugge 0 - 0 Atletico Madrid
- Monaco 0 - 2 Borussia Dortmund
- Barcelone 1 - 1 Tottenham Hotspur
- Inter 1 - 1 PSV Eindhoven
- FK Crvena Zvezda 1 - 4 Paris Saint-Germain
- Liverpool 1 - 0 Napoli
- Galatasaray 2 - 3 FC Porto
- Schalke 04 1 - 0 Lokomotiv Moscow

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

- Ajax vs FC Bayern München
- Benfica vs AEK Athens
- Manchester City vs Hoffenheim
- Shakhtar Donetsk vs Lyon
- Real Madrid vs CSKA Moscow
- Viktoria Plzen vs Roma
- Valencia vs Manchester United
- Young Boys vs Juventus

Abafana ba Liverpool basigaye bita Mohamed Salah umwami kubera ibitego bitabara abatsindira
Abakinnyi ba Spurs bishimira igitego cyo kwishyura
Byari ibyishimo bikomeye kuri Tottenham nyuma y'igitego cyo kwishyura cya Lucas Moura
FC Barcelone ntabwo yashoboye kubona intsinzi mu rugo imbere ya Spurs
Igitego rukumbi cya Liverpool cyatsinzwe na n'umunya-Misiri, Mohamed Salah
Kloop utoza Liverpool ashima Mo Salah wamuhaye itike ya 1/8
Lionel Messi yagiye mu kibuga asimbuye
Umunyezamu Alisson Becker ukomoka muri Brésil yatabaye Liverpool inshuro nyinshi mu minota ya nyuma
Ni ibyishimo ku Bongereza kuko amakipe ane yabo yose yakomeje
Icyambu kizubakwa muri izi nkengero z'Ikiyaga cya Kivu kizatwara miliyoni eshatu z'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza