00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’inzitizi kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 01:16
Yasuwe :

Rwiyemezamirimo Agatesi Marie Laétitia Mugabo, yibukije abagore ko bakwiye kubanza gukemura amakimbirane yo mu miryango yabo kuko ashobora kudidiza ibikorwa byabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiriro yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo baturuka muri Afurika (FEFA), ryabereye muri Cameroun ryigiraga hamwe amahirwe ari ku isoko rusange ry’ibigu byo kuri uyu mugabane.

Agatesi Marie Laétitia Mugabo ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’abagore u Rwanda rufite uri mu bikorwa bitandukanye birimo ko afatanyije n’umugabo we Mugabo Justin, bashinze Radio/TV Isango Star.

Agatesi uyoboye iri hururiro mu Rwanda yatanze ikiganiro cy’uburyo umuntu yazamura ubucuruzi buri kugwa mu gihombo, yibutsa abagore ko bakwiye gushyira imbaraga zabo mu byo bakora ariko bakita cyane ku mubano bagirana n’abo babana.

Ati “Nababwiye ko icya mbere ari ukuba uri umuntu ukomeye wifitiye icyizere iyo uri umuntu udakomeye mu mutwe, ufite n’ibibazo mu muryango ntabwo ushobora gutera imbere.”

“Uri umuntu urwaye nabyo ni uko ugomba kuba ukomeye kandi ufitanye umubano mwiza n’abo mubana, ikindi ni ukuba uri umuntu wubahiriza gahunda, uzi no gukoresha amafaranga.”

Yakomeje ababwira ko imwe mu mpamvu bakwiriye kwita ku mubano n’abo babana by’umwihariko abo bashakanye ari uko hari ibyo bakenera mu bikorwa byabo bagiramo uruhare.

Ati “Kugira umubano mwiza n’uwo mwashakanye mugakorera hamwe ni ingenzi, nabigishije uko uganira n’umugabo kugira ngo muganire ibintu byose ko ntibaguha nk’inguzanyo atakwemereye.”

Agatesi yishimira kuba ari muri iri huriro kuko ryamwunguye ubumenyi ndetse ryatumye abasha gutangiza ibiganiro byigisha abagore ku gitangazamakuru cye.

Ati “Nabonyemo ubumenyi ikindi kuva najya muri ririya huririro nk’umuntu ufite igitangazamakuru nahise ntangiza ibiganiro byigisha abagore, ku buryo babona ubumenyi.”

Agatesi Marie Laétitia Mugabo afite ibikorwa bitandukanye bishyigikira abagore nk’umuryango ‘REGIWO’, wita ku bagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye, yananditse igitabo ‘Urugendo rwo kwigirira icyizere’ kibahugura.

FEFA ihuriza hamwe ba rwiyemezamirimo b'abagore muri Afurika
Agatesi Marie Laetitia Mugabo yatanze ikiganiro muri iri huriro, yigisha abagore ko bakwiye kubana neza n'abo bashakanye bakabashyigikira mu bikorwa byabo
Agatesi Marie Laetitia Mugabo afite ibikorwa bitandukanye bishyigikira abagore nk’umuryango ‘REGIWO’, wita ku bagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .