00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakimbirane no gucana inyuma kw’abashakanye mu muryango nyarwanda byaragabanyutse mu 2024

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 February 2025 saa 12:29
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, bugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango mu 2024 yabanyutse ku kigero cya 4,9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Muri ubwo bushakashatsi kandi RGB yagaragaje ko ibibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo biri kugenda bigabanuka bitewe ahanini n’ingamba zikomeje gushyirwamo imbaraga mu guharanira kubaka umuryango utekanye.

Bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yari ku kigero cya 17% mu 2024, avuye kuri 22%, yariho mu 2023 mu gihe mu mwaka wari wabanje yari kuri 18,6%.

Ubu bushakashatsi bwa RGB bwerekana ko ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda byiganjemo amakimbirane yo mu ngo, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, guhoza ku nkeke, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, abangavu baterwa inda, gutandukana kw’abashakanye ndetse no gukubita no gukomeretsa.

RGB yagaragaje ko guharika no gucana inyuma nabyo biri mu byaganyutse ku kigero cya 4,3% mu 2024, bigera kuri 12,9% bivuye kuri 17% mu 2023.

Ikindi kibazo gikomeje kubangamira umuryango nyarwanda ni ikigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo, nubwo ryagabanyutseho 2,5% mu mwaka ushize.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iri hohoterwa kuri ubu riri ku kigero cya 11,9% rivuye kuri 14% ryariho mu mwaka wari wabanje.

Hari kandi ikibazo cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe nabyo bikunze kugaragara mu ngo zitandukanye. Mu 2024 byari ku kigero cya 13,9% bivuye kuri 16,1%.

Muri uwo mwaka kandi ikibazo cy’abangavu baterwa inda nacyo cyongeye kugaragara mu bibangamiye umuryango nyarwanda aho kiri ku kigero cya 9,1% bivuye kuri 10,5% byariho muri 2023.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, aheruka gutangariza abadepite ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

Mu 2023 hasambanyijwe hanaterwa inda abana bafite imyaka iri munsi ya 14 bagera kuri 51, hagati ya 14 na 18 hatewe inda ababarirwa mu bihumbi 5354, hejuru y’imyaka 18 haterwa inda abarenga ibihumbi 16.

Gutandukana kw’abashakanye nabyo bikomeje kuza mu bibangamiye umuryango nyarwanda aho muri ubwo bushakashatsi RGB yakoze, yagaragaje ko mu 2024 byari ku kigero cya 9,3% bivuye kuri 9,5% mu 2023.

Ni ibintu bishimangirwa na raporo zitandukanye zerekanye ko abasaba gatanya bakiri benshi, aho Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu imanza nk’izo zikomeje kwiyongera.

Ikindi cyagaragajwe ni ikirebana no gukubita no gukomeretsa nacyo kiri ku kigero cya 7,3 kivuye kuri 8,8% mu mwaka wari wabanje.

Minisitiri Uwimana aherutse kugaragaza ko umuryango nyarwanda wifuzwa ugomba kuba ushoboye kandi utekanye ndetse unafite umusaruro w’ubukungu uhagije.

Ati “Ugomba kuba ari umuryango mu buryo bw’ubukungu ufite umusaruro uhagije, dusagurira amasoko ku bahinzi ariko n’ukora ibindi akaba abasha kwizigama. Turifuza umuryango ubasha gushora imari ukiteza imbere.”

Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guharanira ko umuryango wifuzwa wagerwaho.

Amakimbirane yo mu ngo mu bikibangamiye umuryango nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .