Bavuga ibyo mu gihe imibare y’abana bagwingiye mu Karere ka Rubavu igana na 32%.
Umushumba w’Itorero Shekinah rikorera mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, Pst Uwihoreye Pascal ati “Usanga nta bumenyi bafite kandi bafite ibisabwa byose, abandi usanga amakimbirane ari yo aganje mu ngo zabo bigatuma abana batabona ubitaho bigaha icyuho kugwingira n’imirire mobi mu bana."
Mu gutanga umusanzu mu gukemura ibyo bibazo, Pst Uwihoreye yiyemeje gushinga irerero, aho kuva muri rimaze kunyuramo abana 400 biyongera kuri 200 bakiri kurirererwamo.
Yashimangiye ko gukora umurimo w’Imana bitashoboka mu gihe abana wigisha badafite ubuzima bwiza, ari yo mpamvu batangiye kwigisha ababyeyi uko bategurira abana indyo yuzuye, ariko bagaca ukubiri n’amakimbirane.
Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n’uko igwingira rikomeje kuzahaza abana aho mu bana bari munsi y’imyaka itanu riri kuri 21%.
Ati “Turacyafite urugendo rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi bitwaza ko bafite byinshi byo gukora nk’ubucuruzi butandukanye bakazinduka abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa. Tugomba kandi kurandura amakimbirane yo mu miryango kugira ngo tugere ku gipimo gishimishije.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’ibibazo by’igwingira ry’abana, muri 2011 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana (ECD).
Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n’izindi ngo zishamikiye ku mashuri 154, n’izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yabwiye IGIHE ko mu guhangana n’igwingira n’imirire mibi bahisemo gushyiraho gahunda yihariye ibahuza n’abafatanyabikorwa rimwe mu gihembwe.
Ati “Ni ibintu twabonyemo umusaruro ushimishije dushingiye ku mibare dufite. Twavuye ku igwingira rya 32% twariho muri 2024 ubu tugeze ku 9% ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, kandi vuba turifuza kugera ku gipimo cyifuzwa.”
Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.
Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, ndetse ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yarongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!