00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Ubujura buri imbere mu byaha byakozwe cyane mu mezi abiri

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 11 November 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ishusho ngari y’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu byaha byagaragaye muri Nzeri n’Ukwakira 2024, ku isonga haje ubujura, bwihariye ibyaha 500.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 09 Ugushyingo 2024, ku Biro bya Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, biherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko mu mezi abiri ashize (Nzeri n’Ukwakira), mu byaha byigaragaje cyane haje ku isonga icy’ubujura, aho babaruye ibigera 500, ibyo gukubita no gukomeretsa bigakurikiraho, aho birenga 400, ibyo kwangiza ibintu by’undi nko gutema inka, kurandura imyaka n’ibindi ahagaragaye 116, ubucukuzi butemewe bigera 60, n’ibyo kwangiza ibikorwaremezo 40.

Yavuze ko n’ubwo hari imibare igaragara nk’iyazamutse ariko hari n’ibindi byaha byagabunutse ugereranyije n’ibihe bishize kubera ubufatanye bw’inzego zose, kandi byagiraga ingaruka ku bantu benshi.

Ati “Iyo turebye nk’ibyaha byo kwangiza ibikorwaremezo, tubona imibare yaragabanutse. Aha turavuga abantu bibaga insinga z’amashanyari, ugasanga basubije inyuma amajyambere.’’

“Twashyizemo imbaraga kuko iyo umuntu aciye urusinga rwashyiraga abaturage barenga 200 umuriro bakava mu kizima, bagasya ibinyampeke cyangwa se ugasanga ni umuriro ujya kwa muganga gutanga ubuzima; aba ahemukiye abantu benshi ariko nawe atiretse.’’

ACP Rutikanga yavuze ko bashyize ingufu nyinshi mu kubihashya, yizeza Abanyarwanda kandi ko batazatezuka mu kubikurikirana.

Mu bindi bibazo byabajijwe n’abanyamakuru, hari n’ibyagarutse kuri serivisi idashimwa n’abaturage, aho banenga imiterere ya nyinshi muri Sitasiyo za Polisi hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo.

ACP Rutikanga yasubije ko icyo kibazo kiri henshi atari umwihariko w’Amajyepfo gusa, avuga ko gahunda yo kuzivugurura yatangiye kandi izakomeza gihugu hose, imbogamizi igihari ari ingengo y’imari iba idahagije.

Ati “Ni ibintu tuzi kandi natwe tubona. Byaratangiye kuzivugurura, aho dutangiye kubaka tuhavira rimwe tumaze kubaka ibiro bigezweho, amacumbi y’abakozi ajyanye n’igihe ndetse na za kasho zihesha agaciro ikiremwamuntu.’’

Ku Biro bya Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo niho habereye ikiganiro n'abanyamakuru
Baganiriye kandi ku byaca ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro mu Majyepfo
ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ishusho y'umutekano mu Majyepfo y'u Rwanda ndetse n'ibyo Polisi iteganya mu kurushaho gutanga serivisi nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .