Amajyepfo: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kubera urugero abo bayobora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashishikarije abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kubera urugero abo bayobora, anasaba by’umwihariko abaturiye umupaka kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo.

Ku wa Gatatu no ku wa Kane w’iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yagiriye uruzinduko mu turere 4 tw’intara y’Amajyepfo.

Mu turere yasuye harimo utwa Nyanza na Nyaruguru dukora ku mupaka n’Akarere ka Huye ndetse hose yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana.

Aganira n’abayobozi bo mu Murenge wa Musanze n’uwa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru haherutse kugabwa igitero n’abagizi ba nabi baturutse mu Burundi yabashimiye uburyo bitwaye n’uko bakomeje gukorana n’inzego z’umutekano, abasaba kubyongera.

Yagize ati “Nyaruguru izwiho umutwe w’Abarindangwe wabaye intwari mu gitero cy’Imigogo. Ayo mateka y’Abarindangwe n’uyu munsi turacyabona igisigisi cyabo, uwo muco w’ubutwari, gukunda igihugu no kudahinyuzwa tugomba kuwukomeraho,… Icyo gihango mugikomereho, uwo niwo musingi tuzubakiraho iterambere ryuzuye, igihugu gikomeye, n’umutekano utajegajega.”

Yongeraho ati “Uwo muco mwiza kandi muwutoze n’urubyiruko, ntabwo waba uri umuyobozi w’Umurindangwe ngo ugire abaturage badasobanutse, bashukwa n’umwanzi byoroshye.”

Mu turere twose yasuye, Minisitiri Prof. Shyaka yashishikarije abayobozi gukomeza kwigisha abaturage no kubakangurira kwirinda COVID-19 bubahiriza ingamba zashyizweho zo kuyirinda, by’umwihariko uduce twegereye umupaka.

Minisitiri Shyaka yashishikarije abayobozi kandi kuba ba nkore neza bandebereho imbere y’abo bayobora.

Yagize ati “Umuyobozi agomba kuba intangarugero mu bo ayobora, ntabwo wabwira abaturage kwitabira gahunda ya Leta nka Ejo Heza, Mituweli, kugira imirire myiza, isuku, umutekano mu miryango, n’ibindi tubasaba nawe utabyubahiriza.”

Muri uru ruzinduko, uretse guhura n’abayobozi batandukanye, Minisitiri Shyaka yanasuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo imidugudu y’icyitegererezo, ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, umupaka wa Remera, n’ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru biteganyijwe ko bizuzura tariki 31 Ukwakira 2020.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashishikarije abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kubera urugero abo bayobora
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye by’umwihariko abaturiye umupaka kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano
Minisitiri Shyaka yasuye uduce dutandukanye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo
Minisitiri Shyaka yanasuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo imidugudu y’icyitegererezo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yari kumwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .