00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Minisitiri Gatete yasuye umuyoboro uzatanga amashanyarazi mu Burundi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 January 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yasuye ibikorwa by’amashanyarazi mu turere twa Gisagara na Nyanza, agaragaza ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere bizatanga amashanyarazi ku baturage benshi mu Rwanda bityo bikazamura n’ingano yayo mu gihugu.

Minisitiri Gatete yasuye ibi bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022 aho yahereye mu Karere ka Gisagara ku muyoboro wa Kigoma-Gisagara uri kubakwa, ahava akomereza ku ruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rutanga megawatt 80.

Yakomereje mu Karere ka Nyanza aho yasuye uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021, rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw.

Minisitiri Gatete yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kugenzura aho gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose igeze.

Ati “Uru ruganda rwa nyiramugengeri ruri gukorerwa isuzuma rya nyuma kugira ngo rutangire gutanga amashanyarazi, ubu mu by’ukuri baduhaga megawatt 30, tukaba twari tuje kureba aho akazi kageze ku bijyanye no kubona ibyangombwa by’ibanze nka nyiramugengeri bacukuraga. Hanyuma [tuzareba] ukuntu igera hano n’uko bayikoresha n’ibivamo bindi, icyo bikoreshwa n’uburyo uruganda rwose ruteye kugira ngo bishobore kuduha icyizere cy’uko aya mashanyarazi nituyabona tuzajya tuyabona igihe cyose amasaha 24.”

Yakomeje avuga ko umuyoboro wa Kigoma-Gisagara uri kubakwa uzohereza umuriro mu Burundi.

Ati “Muri Gisagara kandi hari urugomero rw’amashanyarazi mpuzamahanga twari tuje kureba yohereza umuriro i Burundi. Narwo ruzarangira muri Mata kugira ngo rutangire gukora.”

Minisitiri Gatete yavuze ko ibyo bikorwa bizihutisha iterambere ry’ubukungu n’ibikorwaremezo, asaba ko hakwihutishwa imirimo isigaye no kubungabunga neza ibyagezweho.

Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

Insinga zikorerwa mu ruganda i Nyanza zifasha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose
Minisitiri Gatete yasobanuriwe imikorere y'uruganda rw'insinga z'amashanyarazi ruri mu Karere ka Nyanza
Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora
Minisitiri Gatete yasobanuriwe uko uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara rukora
Minisitiri Gatete yasuye ibikorwa b'amashanyarazi byitezweho kuzamura ingano yayo mu gihugu
Uru ruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri twatangiye kubakwa mu 2017 rukaba rwaruzuye rutwaye miliyari 400 Frw
Uruganda rukora insinga z amashanyarazi rwatangiye gukora muri Kamena 2021 rwuzuye rutwaye miliyari 13 Frw
Yasuye uruganda rukora insinga ashima imikorere yarwo asaba ko bakomeza kongera ubushobozi bw'ibyo bakora kugira ngo bibe byahaza isoko ry'ababikeneye
Yavuze ko yaje gusura ibyo bikorwa muri gahunda yo kwihutisha ko amashanyarazi akwira mu gihugu hose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .