00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Hafashwe abantu 51 bafite aho bahuriye n’ubucukuzi butemewe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 6 November 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 51 barimo abakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’abayagura mu buryo butemewe n’amategeko, mu rwego rwo guca ingaruka zituruka kuri ubwo bucukuzi butemewe.

Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda ku wa 05 Ugushyingo 2024, aho ryagaragaje ko abafashwe bakomoka mu turere dutatu turimo Muhanga yihariye umubare munini w’abafashwe bagera kuri 25, Kamonyi hafashwemo 17 ndetse na Ruhango hafashwe 9.

Ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje buvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, aho yashimiye ababigizemo uruhare bose, ikomeza kandi no gusaba abantu gurushaho gutangira amakuru ku gihe, inihanangiriza abakigerageza kwishora mu bikorwa bitubahirije amategeko.

Itangazo rya Polisi risohotse mu gihe hari hamaze iminsi humvikana abantu baguye mu birombe, bacukura mu buryo butemewe n’amategeko, aho byibura mu kwezi k’Ukwakira konyine, hapfuye abagera ku icyenda, barimo babiri bo muri Gisagara, batanu muri Muhanga , umwe muri Ruhango, n’undi umwe muri Kamonyi.

Kugeza ubu, abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandatukanye bitewe n’aho bafatiwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .