Gahunda yiswe ‘Igitondo cy’isuku’ yatangiye mu 2022 mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, igamije gufasha abaturage kurangwa n’isuku yok u mubiri, imyambaro mu rugo, ahamukikije n’aho akorera.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko Iyi gahunda hari byinshi yagezeho birimo kuzamura imyumvire yo kwikorera isuku badategereje ko umuganda rusange ugera.
Mu bikorwa bibandaho harimo gutema ibihuru bikikije aho abantu bakorera no ku mihanda, gusibura imiyoboro y’amazi, gutoragura amashashi n’amacupa aho byajugunywe n’ibindi.
Hiyongeraho itunganywa ry’ubusitani ku mihanda itandukanye, gutera ibiti by’imitako ndetse no gushyiraho udusanduku dushyirwamo imyanda.
Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko iyi gahunda yabaye akamenyero mu bice bimwe na bimwe, abayijyamo bakayikora nko kwifotoza, ntitange umusaruro yatangiye yitezweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste yavuze ko igitondo cy’isuku cyarenze kuba gahunda isa nk’umuganda usanzwe gihinduka ishuri ry’isuku.
Ati ’’Gahunda yatangiye ari uguhurira ahantu hateranira abantu benshi, kandi n’ubu ni ko bigenda, tukajya nk’ahatangirwa serivisi, tugafatanya n’abakozi bahari, tukahakora isuku, ariko twarangiza tukaniga.’’
“Ubu ibigenda bikorwa ni ukunoza ibikoresho tujyana, inyigisho dutanga ku isuku, gufatanya n’abantu bamenyereye isuku, kuko tugitangira nta n’abakozi bashinzwe isuku n’isukura twagiraga, hamwe na bo bagiye batwereka ibyuho byarimo, ubu rero byagiye bizamuka.’’
Gitifu Nshimiyimana yongeyeho ko iyi gahunda yabaye n’uburyo bwo gusangira ubunararibonye ku isuku aho “nk’abagiye ku mashuri bigisha abakora mu gikoni uko bategura amafunguro afite isuku, dore uko umwenda w’ukora mu gikoni ukwiye kuba usa, uko amazi abanyeshuri banywa atunganywa,…’’
Igitondo cy’isuku kiba buri wa Kabiri w’icyumweru mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo, aho abaturage bahura kuva saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Mbili za mu gitondo, bagakora isuku ahantu hatandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!