Izina aba-tempérants [Soma: Abatampera] ryitirirwa abaturage biyomoye mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, rikaba ryaratangiye kumvikana mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’icyorezo ya COVID-19 mu 2020 cyane cyane mu karere ka Ruhango.
Magingo aya, abatampera banavugwa mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gatare, aho badakozwa serivisi z’ubuvuzi, iz’uburezi, n’iz’irangamimerere, ibintu bitera inkeke abaturanyi babo harimo n’abajyanama b’ubuzima babakurikiranira hafi.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu midugudu ya Kagusa, Rushyarara na Ruhanga mu Murenge wa Gatare, muri Nyamagabe, babwiye IGIHE ko muri aka gace habarurwa abatampera barenga 100, bakaba bagorwa no kugeza serivisi z’ubuzima ku bana n’ababyeyi bo muri iyi miryango, kuko babaho bihishahisha kandi bataba bashaka ko hari umuntu ubageraho.
Mutuyemariya Joyeuse wo mu Mudugudu wa Rushyarara, Akagari ka Shyeru, Umurenge wa Gatare ati “Ni abantu baba bihariye mu myumvire kuko harimo n’abatwitse indangamuntu zabo. Ntibatunga mituweli, ntibivuza, nta muganda bakora, ntibajyana abana babo mu ishuri, mbese igikorwa cyose cy’imibereho myiza tugezwaho na Leta ntibakemera, baravuga ngo nibashaka babice bapfire muri Yesu.”
Mugenzi Mushimiyimana Valens, yavuze ko ababazwa cyane no kubona ababyeyi b’abatampera nta n’umwe wubahiriza gahunda zigenewe abana n’ababyeyi.
Ati “Nta mubyeyi w’umutampera wemera kwipimisha inda, ntibabyarira kwa muganga, nta gukingiza, mbese ibintu byose ntibabyemera.’’
Yakomeje avuga ko aba bantu batanagera aho abandi bari kuko baba bafite ubwoba bwo guhura n’abayobozi bakaba babaka ibyangombwa kandi ntabyo bagira.
Ayinkamiye Odette, ni umujyanama w’Ubuzima wabwiye IGIHE ko ubuzima bw’abana b’abatempera bubahangayikisha.
Ati “Dufite impungenge ko abana babo bazazahazwa n’indwara zitandukanye kuko batakingiwe, bakazanarwara iz’imirire mibi kubera ko gahunda zigenewe abandi bana bo zitabageraho.’’
Basabye ko inzego bireba ko zikwiye guhagurukira iki kibazo, kuko imyitwarire yabo batampera ishobora kongera imirire mibi n’igwingira.
Ibibazo nk’ibi kandi bigaragara no mu Karere ka Ruhango no mu tundi turere bihana imbibi, aho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu(MINUBUMWE), yabigarutseho mu bikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa ku wa 01 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Ntongwe,mu Karere ka Ruhango.
Mu batunzwe agatoki, harimo abitwa ‘Abasizisi’, abayobozi babo bavugwaho gutanga inyigisho ziyobya gusa, zirimo kutiga, kutanywa amata, kutivuza n’ibindi.
N’ubwo abatampere n’abandi nkabo batajya ahagaragara ngo banemere kuvugisha itangazamakuru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire.
Ati “Hari abaturage bamwe bajya bagaragaza imyitwarire nk’iyo, icyo dukora nk’ubuyobozi ni ugukomeza kwigisha, ariko tubonye bakora ibibaganisha mu byaha nko gukura abana mu ishuri, kwanga kwivuza, ababagandisha bo barakurikiranwa mu mategeko, kuko kwiga k’umwana ni uburenganzira bwe.’’
Guverineri Kayitesi yakomeje avuga iyo bamenye abana babayeho batyo bahita babasubiza mu ishuri, bakabashakira iby’ibanze, kandi bagakomeza kubabwira abantu nk’abo ko bakwiye kuba abaturage beza bakazibukira inyigisho zibayobya, bakagandukira ubuyobozi.
Mu Murenge umwe wa Gatare gusa muri Nyamagabe, habarurwa abatampera barenga 100, mu midugudu ya Kagusa, Rushyarara na Ruhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!