Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’ubuyobozi bw’ikigigega cya BDF ku wa 17 Mutarama 2025, mu Karere ka Huye nk’abafatanyabikorwa mu guteza imbere umuturage.
Ubuyobozi bwa BDF bwagaragaje ko muri gahunda ikomeje yo kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, muri Gashyantare 2025 bazatanga miliyari 5 Frw azanyuzwa mu bigo by’imari mu Rwanda hose, abayagurijwe bakazayishyura ku nyungu ya 8%.
Ni amafaranga azaba atanzwe ku nshuro ya gatatu kuko batangiriye kuri miliyari esheshatu, bwa kabiri batanga miliyari umunani.
Gusa, abayobozi ba Umurenge SACCO bo mu Majyepfo bavuga ko ari make cyane ugereranyije n’ingano y’abayakeneye, bagasaba ko hatekerezwa uko yakongerwa.
Mukarutamu Dorothée, uyobora SACCO yo mu Murenge wa Nyabinoni, mu Karere ka Muhanga, yavuze ko n’ayatanzwe mbere yabaye agatonyanga mu nyanja kubera ubusabe bwinshi, agahamya ko no kuri iyi nshuro ari ko bizagenda.
Ati "Abasabye ubwa mbere ntabwo babashije kuyabona bose, n’ubwa kabiri hasabye benshi, ahabwa 5% gusa, urumva ko ari bakeya cyane. N’ubu rero, nta cyizere cyo kuzayabona gihari."
Abihuriyeho na Uwiragiye Donatha ucunga umutungo wa SACCO Tuzamurane Mukingo yo mu Karere ka Nyanza, wagize ati "Nk’ubushize mu Karere ka Nyanza bahaye SACCO ebyiri gusa mu icumi zo mu Karere, kandi n’abo twari twayasabiye bose ntabwo ari ko bayabonye."
"Ibi bivuze ko ari ukuyatanguranwa, abashyizemo mbere ni bo bayabona, agahita ashira. Ku nshuro ya gatatu na ho twumvise ko bazahera ku bari basanzwe barasabye, kandi hazatangwa miliyari 5 Frw gusa, nyamara hari abamaze gusaba mbere miliyari 10 Frw bagitegereje, urumva ko bica intege."
Umuhuzabikorwa w’Imishinga Nzahurabukungu muri BDF, Habimana Hassan, yavuze ko kuri iyi nshuro hari miliyari 30 Frw zagenewe gahunda yo kuzahura ubukungu BDF izanyuza mu bigo by’imari, ariko ko ku ikubitiro hazarekurwa eshanu, zashira hagatangwa n’izindi.
Yakomeje avuga ko harimo gutekerezwa uko ariya mafaranga atazasubizwa Banki y’Isi yayatanze, ahubwo agakomeza kwifashishwa n’ibigo by’imari mu rwego rwo gufasha abakiriya babyo kubona inguzanyo zidahenze zibafasha kuzahura ubukungu.
Ati "Turi gutekereza uburyo ariya mafaranga uko yishyurwa yajya asubizwa mu bigo by’imari ku bayakeneye, ku buryo abantu bayabona mu buryo buhoraho, naho ubundi ziriya miliyari eshanu kimwe na 25 Frw zisigaye na zo ntabwo zihagije."
Ubuyobozi bwa BDF bwibukije ko amafaranga za SACCO zikoresha zitanga inguzanyo atari aya BDF gusa, kandi ko na BDF ijya yunganira abadafite ingwate, bityo ko abayobozi ba SACCO bajya bashishikariza abakiriya babo no kwibuka ubundi bwoko bw’inguzanyo.
Ni imvugo abakiriya badashaka kumva ariko kuko izo nguzanyo zindi bazihabwa kuri 24%, mu gihe izo z’ayatanzwe na BDF ziba ziri ku 8% gusa.
BDF yatangiye gukora kuva mu 2011, ikaba imaze kwishingira mu bigo by’imari ingwate za miliyari zisaga 91 Frw zatanzwe ku mishinga isaga ibihumbi 18.
Ni mu gihe muri gahunda yo mu kuzahura ubukungu nyuma ya COVID-19, imaze gutanga miliyari zisaga 14 Frw mu byiciro bibiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!