00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abayisilamu basabye ubuyobozi bwabo kongera amashuri yigisha ababyiruka iby’idini

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 February 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Bamwe mu bayisilamu bo mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane abo mu bice by’icyaro, basabye ubuyobozi bukuru bw’umuryango wabo kubegereza amashuri ahugura abana n’urubyiruko ku mahame y’idini ryabo mu kurushaho kuryubaka.

Ibi babigaragarije Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, ku musigiti wa Ngoma, ku wa 02 Gashyantare 2025.

Uwitije Aisha, wo mu Kagari ka Mamba, Umurenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite ibibazo byo kwigisha urubyiriko amahame y’idini kandi ari byo birikuza bikanarimenyekanisha.

Ati “Dufite ikibazo cy’abarimu bahoraho mu bice byo mu byaro, kuko abo dufite babikora mu buryo bw’ubwitange, bakabikora gake kuko banatunze ingo zabo, noneho ugasanga uburyo bwo kwiga buragoranye.”

“Bigira ingaruka ku binjira idini bashya cyane cyane urubyiruko, babura ababigisha, akabikora nk’ukwezi kumwe, nyuma akabura ukomeza kumwigisha, bwa bushake bugahita bukendera.”

Yakomeje avuga ko uku kutagira abarimu bituma abana bo mu cyaro bahura n’imbogamizi zo kwiga Korowani kandi nabo baba bakeneye gukora amarushanwa nk’abandi bo mu bice by’imijyi, bakaba bifuza ko hajyaho abarimu bahoraho.

Nsengiyuma Abdul Hakim, wo mu Karere ka Nyaruguru we yavuze ko " Turasaba ko uburezi bw’idini buhabwa imbaraga, tukubaka urubyiruko rwacu kuko ari ho duteze abayisilamu b’ejo hazaza. Bashyire imbaraga muri ibi byaro byacu, maze tugire urubyiruko rwinshi rubona aho kwigira hafi.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yahumurije abayisilamu ko hari gahunda yo kuvugurura no kongera imbaraga mu myigishirize y’idini.

Ati “Dufite gahunda yo gushyiramo imbaraga ku buryo muri buri karere hazajyamo ishuri ryigisha Korowani rinigisha ubumenyi bw’ibanze ku idini, hashyirwemo inyigisho z’icyitegererezo, zisumbye izitangirwa ku misigiti bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko ibi biri mu mugambi n’ubundi wo kongera abayoboke b’idini ya Islam, kuko ngo itagize igikuriro nk’icy’andi madini mu Rwanda mu myaka yatambutse.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abayoboke ba Islam bangana na 10% by’Abanyarwanda bose.

Uwitije Aisha, wo mu Karere ka Gisagara, yagaragaje ko abayisilamu bo mu cyaro bafite icyuho mu kwigisha urubyiriko amahame y’idini
Sheikh Sindayigaya Mussa yijeje abayisilamu ko hagiye kubakwa amashuri ya Korowani n'andi masomo y'ibanze ku idini mu buryo bwihariye muri buri karere mu Rwanda
Sheikh Sindayigaya Moussa ari kuzenguruka igihugu asura abayisilamu
Abayisilamu bose basabwe kunga ubumwe kugira ngo bubake umuryango uteye imbere
Abayisilamu bo mu Ntara y'Amajyepfo bari bitabiriye iyi gahunda y'ubuyobozi bukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .