Amajyepfo: Abatorewe kuyobora FPR-Inkotanyi bahize kuzahura intara mu mihigo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Kamena 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Abatorewe kuyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo bavuze ko biteguye gushyira imbaraga mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage ndetse bavuga ko bazakora ibishoboka byose bakavana intara ku mwanya wa nyuma mu mihigo.

Babivuze kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Nyanza ubwo hatorwaga abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo n’abahagarariye ingaga z’urubyiruko n’abagore.

Uwatorewe kuba Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aaron, yavuze ko by’umwihariko bazita ku kibazo cyatumaga uturere two muri iyo Ntara tutesa neza imihigo.

Ati “Tuzarushaho kwegera abayobozi muri iyi ntara kugira ngo tubafashe tunabibutse inshingano zabo za buri munsi kugira ngo bafashe abo bashinzwe kubishyira mu bikorwa bashyiremo imbaraga cyane tugere ku ntego twiyemeje.”

Mu mwaka w’imihigo wa 2017/18 Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twongeye kuza duherekeje utundi kandi dukurikiranye inyuma. Muri dutanu twa nyuma muri iyi mihigo harimo dutatu two mu Majyepfo (Nyanza, Nyamagabe na Ruhango).

Mu mwaka wari wawubanjirije wa 2016/17 nabwo mu turere dutanu twaje mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo harimo dutatu two mu Majyepfo, ari two Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.

Nsaziyinka Prosper watorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko na Kayitesi Annonciate watorewe kuyobora urugaga rw’abagore bombi bavuga ko bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu nzego bahagarariye.

Nsaziyinka ati “Hari ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko usanga ari nacyo gitiza ibindi imbaraga, icyo twiyemeje ko tugiye kugihagurukira; hamwe n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.”

Kayitesi nawe yagize ati “Tugiye kwita cyane ku bibazo by’amakimbirane yo mu ngo kuko ahanini ateza ubukene mu miryango.”

Bavuga kandi ko bazashyira imbere ubufatanye n’imikoranire myiza n’andi mashyaka yemewe mu Rwanda kugira ngo bafatanye kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Muri ayo matora kandi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirijwe aho abagore batowe ku kigero cya 30%.

Mbere y’amatora abagize inteko rusange itora babanje gusobanurirwa amategeko agenga amatora aho ubwiganze bw’amajwi aribwo bwagendeweho mu kwemeza abatowe.

Vuganeza Aaron ni we watorewe kuba Chairman wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo
Mbere y’amatora abagize inteko rusange itora babanje gusobanurirwa amategeko agenga amatora
Kayitesi Annonciate yatorewe kuyobora urugaga rw’abagore muri FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza