Ni ibirori byabereye mu Karere ka Huye, ku wa 15 Ugushyingo 2024, mu nyubako ya ’Intare Business Centre’ iri mu Mujyi wa Huye.
Muri ibi birori, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2023/2024, Intara y’Amajyepfo yinjije miliyari 63,31Frw angana na 89% y’imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta yari yitezwe kuko hateganywaga kwakirwa miliyari 71,01Frw; ndetse na miliyari 11.5 Frw z’imisoro yeguriwe uturere bingana na 96% y’ayo bari biteze, kuko hari hitezwe miliyari 11.9 Frw.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Dr. Murasi Innocente, yavuze ko umunsi nk’uyu wo gushimira abasora ari andi mahirwe yo kugaragaza ko RRA itabereyeho guhana gusa, ahubwo ijya inashima ibyiza bigerwaho n’abasora.
Yagize ati ’’Ntabwo uyu munsi twaje kubabaza aho twahaye EBMs, ubutumwa nyamukuru bwa none ni ukuvuga ngo n’ibyiza twarabibonye; burya na ya ntego twabashije kugeraho ni mwebwe, kuko umusoro dukusanya ni mwe mwawutanze, twe turi ikiraro gusa, ibindi ni mwe mubikora.’’
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikora (PSF) mu Ntara y’Amajyepfo, Dr. Kubumwe Celestin, yavuze ko urugaga rukomeje ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo abantu bose bumve ibyiza bya EBM, kuko uretse no kuba ifasha mu gukusanya imisoro, inafasha mu ibaruramari ry’abacuruzi.
Ati "Abantu bakwiye kumva neza ko EBM atari umusoro ahubwo ari n’umuyoboro mwiza ugaragaza ibyinjira n’ibisohoka mu bubiko bw’umucuruzi, kuyikoresha neza bizazana inyungu irenze imwe.’’
Dr. Kubumwe yakomeje asaba ko RRA yagena abayihagarariye muri santere zigaragara ko zikomeye mu bucuruzi mu Ntara y’Amajyepfo kugira bafashe abasora bose ku bijyanye n’amahugurwa ku ikoranabuhanga rya EBM n’ubundi bujyanama bwose bukenerwa n’abasora kuko byanatuma birinda ibihano.
Byanashimangiwe na Umutoniwase Jeannine uhagarariye Aziz Life Ltd wahembwe nk’usora neza mu Karere ka Ruhango.
Yavuze ko uretse kuba bishimira ko bahembwe nk’abasora beza mu Ruhango, nabo ubwabo banyuzwe n’ibyiza by’ikoranabuhanga rya EBM kuko rinabafasha mu ibaruramari mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati "Ubu ikoranabuhanga rya EBM ryatubereye igisubizo kuko rinadufasha mu kugenzura ububiko bwacu, kuko iyo ibicuruzwa byatangiwe fagitire ya EBM, ubwo bihita biva no mu bubiko, bikazanafasha mu igenzura ry’ibyasohotse.’’
Yakomeje asaba abadatanga fagitire zuzuye kubihindura kuko nabo bibavunisha mu bucuruzi bwabo.
Umuturage wo mu karere ka Nyamagabe wahembwe nk’umuguzi wahize abandi mu kwaka inyemezabwishyu(EBMs), Ngabonziza Emetteur, yavuze ko umuhate wo kwaka nyinshi awukomora mu kuba yarasobanukiwe neza ko kwaka fagitire yose ku cyo aguze ari umusanzu aba atanze ku gihugu.
Muri uyu muhango kandi, RRA yagaragaje impinduka zagiye zishyirwaho ngo byorohereze abasora zirimo gufungirwa TINs ku batagikora.
Habarurwa abasaga ibihumbi 40 bafungiwe TINs, kandi bigakorwa mu buryo bworoshye, ndetse n’abandi 5200 bari baratinze kumenyekanisha ibirarane byabo, bakabimenyekanisha, ibyatumye bakurirwaho amande y’ubukererwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!