Amajyepfo: Abarenga 70 bafashwe basengera mu gishanga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Abantu 77 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu gishanga kiri hagati y’Akarere ka Huye n’aka Gisagara, ahazwi nko mu Butayu bwa Nyirancura, barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2020 bari gusengera muri icyo gishanga birunze hamwe. Harimo abagera kuri 47 bo mu Karere ka Gisagara n’abandi 30 bo mu Karere ka Huye.

Muri bo abagera kuri 76 ni abo mu itorero rya ADEPR n’undi umwe wo mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yabwiye IGIHE ko abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi bagiye gusengera ahatemewe.

Ati “Bakoze ikosa ryo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi hariya bagiye gusengera ntabwo hemewe.”

Gasengayire yavuze ko abafashwe baganirijwe bagirwa inama kandi bacibwa amande y’ibihumbi bitanu (5000 Frw). Muri bo hari abahise bayatanga abandi bakaba bazayatanga nyuma kuko ntayo bari bafite.

Bose baraye barekuwe bajya kurara iwabo mu ngo kuko byagaragaraga ko bananiwe.

Abafashwe bagiye gusengera muri icyo gishanga bagaragaje ko basanzwe baza kuhasengera kandi ko Imana yumva ibyifuzo byabo ikabasubiza. Bemeza ko ntawe uhaza yabivuganye n’undi ahubwo bisanga bahahuriye.

Ubuyobozi bwabibukije ko bagomba aho bagiye gusengera hatemewe bityo bakwiye kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa.

Bibukijwe ko aho basengera hose Imana yabumva kandi ko bakwiye kwita ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Abafashwe biganjemo urubyiruko
Bafashwe birunze hamwe bari gusenga
Bajyanywe ku Biro by'akagali ka Bweya bagirwa inama y'uko bagomba kwitwara muri ibi bihe
Mu bafashwe bagiye gusengera muri ako kabande harimo n'abatari bambaye agapfukamunwa
Ubuyobozi bwabibukije ko bagomba aho bagiye gusengera hatemewe bityo bakwiye kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .