Iyi mirimo yatangiye mu 2022, itangirira ku gutunganya inkengero z’igishanga ku misozi igikikije ku mpande zombi, ahakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 100.
Haciwe imirwanyasuri kuri hegitari 300, haterwa ibiti by’amashyamba kuri hegitari 100, n’ibindi byera imbuto ziribwa ku buso bwa hegitari 200.
Ibi biziyongeraho kandi itunganywa ry’igishanga nyir’izina cya Nyiramageni gifite ubuso bwa hegitari zisaga 600.
Imirimo yo kugitunganya izasiga iki gishanga gikikijwe n’imiyoboro y’amazi ya kilometero 19 iri gucibwa kuri ubu, ikazafasha mu gukamura iki gishanga cyibasirwaga n’imyuzure mu gihe cy’imvura nyinshi, ariko kandi inagire uruhare mu kuhira mu bihe by’izuba.
Ni imirimo iri gukorwa mu mushinga uzwi nka ‘Umushinga uzwi nka ‘Sustainable Agricultural Productivity and Market linkage Project: SAPMP’ ugamije guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi no gushaka amasoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick, yagaragaje ko imirimo yakorewe ku nkengero za Nyiramageni yahaye abaturage imirimo myinshi binazamura ibipimo by’akarere ku itangwa ry’imirimo.
Ati “SAPMP yashyigikiye iyi mirimo, yafashije mu guca amaterasi, guca imirwanyasuri n’ibindi kandi byasabaga abakozi. Abaturage bacu barenga 2200 babonyemo akazi kabinjiriza amafaranga.”
Kajyambere yakomeje avuga ko iyi gahunda yatumye intego yo guhanga akazi mu Karere ka Nyanza izamuka, ku kigero cya 28% ikava ku 5000 yari iteganijwe mu 2023/2024, ikagera kuri 6200 bigizwemo n’uyu mushinga.
Abihuriraho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, wabwiye IGIHE ko umushinga wa SAPMP wahaye abaturage 4000 b’i Gisagara akazi gatandukanye.
Yavuze ko umushinga watanze akazi mu nguni nyinshi, harimo abafundi bubatse ubuhunikiro n’ubwakiniro bw’ibigori n’umuceri, hari abakoze mu buhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti byatewe n’ibindi.
Ati “Habonetse akazi ku bantu barenga 4000, ku buryo abo bose batunzwe n’iyo mirimo ndetse bateye imbere bakora n’indi mishinga ivuye muri ayo mafaranga babonye.”
Niyigaba Philémon, wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, Akagari ka Katarara, avuga ko mu myaka itatu ishize uyu mushinga ugeze iwabo, akazi yabonyemo n’amasomo yo kwiga guhinga neza yahawe byatumye atera imbere.
Ati “Nongereye ubutaka buva ku gice cya hegitari bugera kuri hegitari n’igice, nguramo moto ntemberaho nyuma yo kwiga kuyitwara, byose kubera guhinga ibigori mu buryo bugezweho.”
Umushinga SAPMP watewe inkunga n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA), ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ukaba uzatwara asaga miliyari 16Frw mu gihe cy’imyaka itanu uzamara kugeza mu 2026.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!