00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bijejwe umutekano, basabwa kugaragaza icyabahungabanya

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 7 April 2025 saa 05:07
Yasuwe :

Abanyamuryango basaga 500 ba AVEGA-Agahozo bahagarariye abandi mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo, bahuriye mu biganiro by’ubudaheranwa n’isanamitima bigamije kubafasha kwinjira mu cyunamo bakomeye, bizezwa umutekano mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 6 Mata 2025, mbere gato y’uko Abanyarwanda binjira mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pst. Nduwimana Drocella yavuze igihe cyo kwibuka gifasha abantu kunamira no kuririra ababo babuze, ariko hakabamo n’ibigeragezo by’abatoneka abarokotse.

Ati “Mu bihe nk’ibi hari abajyaga badutoneka tugiye kwibuka. Iki ni igihe kitugora cyane ariko kidusaba kwihangana. Ejo numvise inkuru y’umubyeyi i Bugesera bishe. Wenda tuzumva n’izindi nkuru z’imyaka baranduye, inka batemye n’ibindi ariko muzihangane mukomere.”

Mukarugambwa Immaculée wo mu Karere ka Ruhango wahoze atuye mu cyitwaga Komini Kigoma, yavuze ko Jenoside yamuteye ibikomere byinshi ariko ataheranwe kuko ubuyobozi bwiza bwamwitayeho.

Yavuze ko mbere ya Jenoside yari afite urugo rukomeye n’umugabo we ari umwalimu, agashimira Leta yamubaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka, arera abana yasigaranye anakomeza kwiteza imbere.

Mukakalisa Orea wo mu Karere ka Nyamagabe, uhagarire AVEGA-Agahozo mu Murenge wa Cyanika, yabwiye IGIHE ko mu gace atuyemo muri iyi minsi hagaragaye imibiri y’abishwe muri Jenoside yari yarahishwe, ariko kandi ko bitazabaca intege ngo bibasubize inyuma mu rugendo rw’ubudaheranwa.

Ati “Turacyaterwa intimba n’abaduhisha ukuri. N’ubu muri santere yo mu Miko turi kuhakura imibiri y’abacu tutari twarigeze tubona, ariko hari n’ahandi hitwa mu Birambo hari gukekwa.”

Yakomeje ati “Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo tubasaba kwihangana, tukabereka ko bakwiye kwishimira ko babonye amakuru y’abacu bakaba bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.”

Visi Perezidante wa Mbere wa AVEGA-Agahozo ku rwego rw’Igihugu, Mukarugema Alphonsine, yavuze ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abanyamuryango muri ibi bihe byo kwibuka, kugira ngo bahagarare ku budaheranwa bwabo.

Ati “Nubwo tumaze imyaka isaga 30, turabizi ko mu banyamuryango bacu hakirimo abagorwa n’igihe cyo kwibuka, mu kubegera rero bigatuma twibukiranya ingamba zo gukumira ahavuka ikibazo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko uburyo abarokotse Jenoside bari muri AVEGA
 Agahozo bataheranwe n’agahinda.

Ati “Muri ba ‘mudaheranwa’. Turabizi ko imitima yanyu ibabaye, ariko ubabonye inyuma abona ko yahushije intego ye yo kubababaza. Uyu munsi muri igisobanuro cy’ubuzima nyuma y’urupfu, mwaratwaje murihangana, muhobera ubuzima.”

Kayitesi yakomeje agaragaza ko uyu munsi aba babyeyi bo muri AVEGA bitangira ibikorwa by’ubwitange byinshi byubaka igihugu kandi babishimirwa cyane birimo kuba inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi n’ibindi.

Yabasabye kugira umitima ukomeye, bagakomeza ubudaheranwa, bagatanga amakuru igihe cyose babonye icyabahungabanya kugira ngo gikumirwe.

Ati “Turajwe ishinga n’umutekano wanyu. Icyo muzajya mubona kibateye impungenge cyose mujye mukivuga, nimubwira mudugudu ntahite asubiza ntimukagarukire aho gusa, mwanabwira Meya, nanjye ubwanjye mwambwira.’’

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abapfakazi bapfakajwe na jenoside bibumbiye muri AVEGA-Agahozo bagera ku bihumbi 19.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye abarenga 2,016 bagize ikibazo cy’ihungabana, aho abagera ku 1,786 bangana na 89.6 % muri bo, bari abagore.

Ibiganiro byo mu Ntara y’Amajyepfo byahuje abanyamuryango ba AVEGA bahagarariye abandi mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango na Muhanga, mu gihe aba Kamonyi bo bifatanyije n’abo mu Mujyi wa Kigali.

Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bagaragaje ko bagitewe impungenge n'abahishe amakuru y'ahajugunywe imibiri y'ababo
Visi Perezidante wa Mbere wa AVEGA Agahozo mu rwego rw’Igihugu, Mukarugema Alphonsine, yavuze ko biteguye kuba hafi y'abanyamuryango kugira ngo badaheranwa n'agahinda
Inzego za Leta zabijeje ko aho baketse icyabahungabanya kizajya gishakirwa umuti vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .