Amajyepfo: Abakererezwa n’imodoka basabwe kujya babivuga kare ngo batarazwa muri Stade

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, yagiriye inama bagenzi barajwe muri Stade ya Huye baryozwa kurenza isaha ya saa yine z’ijoro bataragera mu ngo zabo, ko uzajya abona imodoka iri kumukerereza yajya yihutira kubimenyesha Polisi hakiri kare kugira ngo atabirenganiramo.

Ubusanzwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus avuga ko nta muntu ugomba kurenza Saa yine z’ijoro ataragera iwe mu rugo.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatandatu mu Ntara y’Amajyepfo hose, abantu bagera kuri 494 biganjemo abagenzi bafatiwe mu modoka zavaga i Kigali zerekeza mu Karere ka Huye; abatwara ibinyabiziga; n’abanyamaguru bafashwe barengeje isaha ya Saa yine barazwa bicaye muri Stade n’ahandi ndetse bacibwa n’amande.

Hari kandi abafatiwe mu tubari basinze n’abandi bafatiwe muri za butike zicururizwamo inzoga hafi y’ingo zabo.

Muri rusange abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, basabye imbabazi bavuga ko bagiye kwitwararika kandi batazasubira.

Gusa bamwe mu bafatiwe mu modoka zitwara abagenzi zabavanaga mu Mujyi wa Kigali zibajyanye mu Karere ka Huye bavuze ko barenganye, basaba ko hakwiye kubaho imikoranire myiza hagati ya y’ibigo bitwara abagenzi na Polisi kugira ngo hatagira umugenzi ubirenganiramo.

Abo bagenzi bari bafite amatike yerekana ko koko bavuye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba berekeje mu Karere ka Huye.

Umwe ati “Twavuye i Kigali saa kumi n’ebyiri dukatisha itike batubwira ko tugera i Huye saa tatu, ariko imodoka yaje igenda buhoro ku buryo twahageza saa yine zigeze, abapolisi bahita badufata batuzana kurara muri Stade turabasobanurira barabyanga. Twarenganye none bagiye no kuduca amafaranga.”

Undi mugenzi na we yavuze ko kuba bakererejwe n’imodoka bitari bikwiye ko bajya kurazwa bicaye ngo banacibwe amafaranga.

Ati “Twarenganye kuko twarajwe hamwe n’ibirara, abasinze n’indaya kandi impamvu yacu yumvikana. Turasaba ko ibigo bitwara abagenzi bigira imikoranire na Polisi kugira ngo abagenzi batazajya bakomeza kurengana.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, yagiriye inama abagenzi ko igihe bazajya babona imodoka irimo kubakerereza bajya bihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo ikibazo cyabo gihabwe umwihariko.

Ati “Umuntu ashobora kugira impamvu ituma akererwa kuko turi mu Isi y’ibibazo niyo mpamvu mbahaye nimero yanjye. Ejo cyangwa ejobundi utazongera guhura n’ikibazo, ujye umpamagara mbwire bagenzi banjye kuva i Kigali mbabwire imodoka, telefone na plaque uze wisanzuye kubera ko wagize impamvu kandi tuzayishishozaho.”

Muri iyi minsi imibare y’abandura Coronavirus mu Rwanda iri kwiyongera nk’uko inzego z’ubuzima zibitangaza. Abayanduye kuri uyu wa Gatanu ni 79 barimo 31 bo mu Mujyi wa Kigali, 27 b’i Musanze, 12 bo mu Karere ka Burera na 9 b’i Rubavu.

Abarajwe muri Stade ya Huye biganjemo abagenzi bafatiwe mu modoka zabakuraga i Kigali
CSP Kanyamihigo Innocent yagiriye inama abagenzi ko igihe babona imodoka irimo kubakerereza bajya bihutira kubimenyesha Polisi
Muri rusange abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus basabye imbabazi bavuga ko bitazasubira
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y Amajyepfo CSP Kanyamihigo Innocent aganira n'abarajwe muri Stade Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .