Byabereye mu turere dutatu turimo Kamonyi mu Murenge wa Runda, Akagari ka Muganza, Umudugudu wa Nyagacyamo, ahafashwe abantu bane b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 30.
Uyu mukwabu wanabaye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugali mu Mudugudu wa Nyabivumu, aho abantu batandatu b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 27 na 47 bafashwe, ndetse no mu Karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngoma na Ngera, ahafashwe abantu batanu b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 40.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko ibi byose biri muri gahunda isanzwe ya Polisi yo gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange hashingiwe ku makuru aba yatanzwe n’abaturage ku hari abahungabanya umutekano.
Ati “Birakorwa muri gahunda isanzwe yo gukumira no kurwanya ibyaha, ariko twibanda cyane aho tubona hateye ikibazo. Urumva niba abantu batega abandi bakabambura bakanabakomeretsa, bariya bantu baba ari abanyabyaha buriya.’’
“Aho hantu abaturage batwereka tugomba kuhahanga ijisho, ni yo mpamvu ubona tujya mu mabuye y’agaciro tukahashinga agati kubera ingaruka biteza n’ahandi henshi tubona ko ari ingenzi mu gukumira ibyaha.’’
SP Habiyaremye yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizakomeza hagamijwe guhashya abagizi ba nabi, asaba abaturage gukomeza ubufatanye batanga amakuru, anibutsa ko ntawe ukwiye guhishira cyangwa kwirengagiza gutanga amakuru ku munyacyaha kabone n’ubwo yaba afitanye isano y’amaraso n’uyatanga kuko ubutaha ari we agirira nabi.
Yanasabye abagiteza umutekano muke badashaka kubivamo, kwitegura ingaruka kuko nta gahenge bateze guhabwa na Polisi.
Kuri ubu abatawe muri yombi kuri iyi nshuro bose bufungiye kuri sitasiyo za Polisi za Runda muri Kamonyi, Gasaka muri Nyamagabe na Ngera muri Nyaruguru.
Muri uku kwezi k’Ugushyingo gusa hamaze gufatwa abantu bagera kuri 84 bakekwaho ibikorwa bitandukanye birimo ubujura ndetse no gucukura no kugura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!