00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abafatanyabikorwa b’Intara basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ubukene

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 May 2025 saa 08:53
Yasuwe :

‎Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasabye abafatanyabikorwa bayo, gushingira ku byavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu gutanga umusanzu ukwiye mu kurwanya ubukene buyigaragaramo.

Byagarutsweho ku wa 15 Gicurasi 2025, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zinyuranye zirimo abikorera n’imiryango itagengwa na Lata, babereba ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) buherutse gusoka muri Mata 2025.

Ni ubushakatsi ‎ bwagaragaje ko mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, dutanu muri two twagaragayemo umubare munini w’abakene benshi ugereranije n’utundi, tukaba ari Nyamagabe, Gisagara, Nyanza, Nyaruguru na Kamonyi.


Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, kamwe muri two, Kajyambere Patrick, avuga ko abafatanyabikorwa b’iyi Ntara bakwiye guhindukirira ubuhinzi, kuko abari muri iki cyiciro ari bo bagaragaza ubukene kurusha abandi, kandi ari na bo benshi.

‎Ati “Ubona ko ku baturage bahinga hakiri ikibazo, kuko ni ho hagaragara ubukene cyane, tukaba dukeneye ko bwa bufanyabikorwa duhuriyeho, tureba icyo twahuriraho kugira ngo duhindure kuri ba bahinzi kubera ko bubashije gutera intambwe, n’iterambere ryazamuka.”

Abihuriyeho n’Umuyobozi mu Idini ya Islam mu Ntara y’Amajyepfo, Karemera Abdoul Karim, na we uvuga ko abafatanyabikorwa bose barimo n’abanyamadini, bakwiye kwiyumvamo inshingano zo kwita ku buhinzi nka kimwe mu byazamura iterambere ry’iyi ntara.

Ati “Hari abantu benshi bashyira imbaraga mu guhinga, ariko ugasanga zipfuye ubusa kubera ko babikoze nabi nta bumenyi, cyangwe se yenda ibyangombwa nk’ifumbire n’ibindi byabuze; ariko ubu tugiye kugenda tubegere, uhinga abikore neza.”

‎Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, we asaba abafatanyabikorwa kutajya kure batekereza ibindi byateza imbere abaturage, ahubwo bagakoresha imibare ya EICV ya karindwi uko yakabaye.

Yagize ati “Icyo dusaba abafatanyabikorwa ni ugukoresha iyi mibare. Ibi bipimo mureke tubikoreshe, niba uje kuba umufatanyabikorwa w’akarere, banza urebe ahari imbaraga nkeya kuko iyi ni nk’indorerwamo itwereka uko tumeze, bityo tukamenya icyo gukora mu gukemura ibibazo.”

Guverineri Kayitesi, yakomeje avuga ko bidakwiye ko hari umufatanyabikorwa wakabaye atekereza kujya gukorera mu murenge udafite ikibazo, cyangwa se gukora ibikorwa bidatanga umusanzu mu gukura ba baturage mu bukene, abasaba kwishimira gukora ibitanga impinduka nziza.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu byaro bukaba kuri 31,6%. Ni mu gihe ubukene bukabije mu mijyi ho buri kuri 3,1%, byaro bukaba kuri 6,4%.

Muri rusange, abatuye iyi Ntara y’Amajyepfo, bavuga hitawe kuri gahunda zo kubungabunga ubutaka buhingwa ntibukomeze gukendera byaba kimwe mu bisubizo ku iterambere kuko ari igice kiberanye n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abafatanyabikorwa bose b'intara kwifashisha ibipimo bya EICV 7 mu kugena ibikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .