Amajyaruguru: Umunyamakuru yafunzwe azira gukubita umwarimukazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio Ishingiro yo mu Karere ka Gicumbi, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimukazi.

Uyu munyamakuru yafunzwe tariki ya 15 Ukuboza 2020, nyuma y’amakuru yo gukubita umwarimukazi wacumbikiye umugore we wari wahunze amakimbirane bari bafitanye.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo munyamakuru yafashwe ndetse ahita afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Ati “Yakubise anakomeretsa umubyeyi w’imyaka 40 akaba ari n’umwarimukazi. Byabereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.’’

Mu ibazwa ry’ibanze, ukekwa w’imyaka 30 yavuze ko icyo yahoye uwo mwarimukazi ari uko yahaye icumbi umugore we.

Yakomeje ati “Umugore w’umunyamakuru yatse icumbi amuhunga kubera amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku gucana inyuma no gutotezwa. Undi yagiye kumureba ahita ahura n’uwo mwarimukazi aramukubita, amuziza ko yacumbikiye umugore we.’’

Dr Murangira yakanguriye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakiyambaza inzego zibegereye mu gihe bafite ibibazo.

Ati “Turasaba abaturarwanda kwirinda amakimbirane kuko ashobora kubyara ibindi byaha. Ni byiza kwirinda kwihanira no kwihorera kuko ubifatiwemo ahanwa. Ubangamiwe byaba byiza yegereye ubuyobozi, bukamufasha bukamugira inama.’’

Ingingo 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .