Ni igitekerezo uyu mugabo wahoze atwara abagenzi kuri moto yagize nyuma yo gukora impanuka biturutse ku kuba umuhanda yari ahuriyemo n’ikindi kinyabiziga wari muto, akahakura ubumuga.
Ni umuhanda uhuza ibice by’Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo n’uwa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi.
Mu kiganiro na RBA yagize ati “Impamvu y’iyo mpanuka, hari umumotari wanyuzeho ansanga mu ruhande narimo akikira ahangiritse, mpita mvunikiramo ruseke akaguru kose karangirika. Nahise mfata umwanzuro ko nimara koroherwa, ahantu hose hangiritse kuri uyu muhanda hegereye aho ntuye nzahakora, kandi urabona ko mbikora negetse imbago ku muhanda.”
Niwenshuti wavunitse bikomeye akanajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, akimara korohererwa yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Ubu uyu muhanda w’umugenderano ni nyabagendwa, imodoka nto n’inini ziwunyuramo nta nkomyi, mu gihe mbere kuhanyuza n’igare byabaga ari ingorabahizi.
Umwe mu bamotari bawukoresha ati “Njye nahaherukaga kera nta gare cyangwa moto byashoboraga kuhanyura byoroshye, kuko wari warangiritse. Ntangajwe no kubona warakozwe uku. Nabanje kugira ngo wakozwe muri gahunda ya VUP.”
Niwenshuti w’imyaka 44 yiyemeje icyo gikorwa nta rindi shimwe ategereje, kenshi agashyiramo n’amafaranga ye.
Ku bw’icyo gikorwa kidasanzwe bamwe mu baturage baturanye bakamufata nk’aho afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, icyakora uyu munsi akaba afatwa nk’intwari.
Niwenshuti ati “Umugore wanjye yamaze kwiyakira nyuma yo kubona ko ari iterambere ry’agace dutuyemo ndi guharanira. Numvaga ko nta muhanda ujya kwa muganga, ku kigo cy’ishuri ugomba gusa nabi.”
Niwenshuti amaze gukora ibilometero bine byo mu Karere ka Gicumbi n’ibindi bitatu byo mu Karere ka Rulindo, ubuyobozi bwo muri utwo turere bukagaragaza ko bushima icyo gikorwa, bugasaba n’abandi baturage kumureberaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!