00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Ingamba zafatiwe amashu, karoti n’ibitunguru bibura isoko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 April 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasobanuye ingamba zashyizweho zitweho gufasha abahinga imboga zikangirika kubera kubura isoko.

Muri izo ngamba harimo guhanahana amakuru n’abandi bayobozi bo mu tundi turere ku buryo imboga zeze mu Karere kamwe zijya gucururizwa mu kandi.

Iyo utembereye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru hari ubwo usanga ku mihanda hateretse ibitunguru, karoti n’amashu byinshi, bimwe byatangiye kwangirika.

Ni ikibazo kimaze igihe kinini aho abahinzi bavuga ko guhinga amashu, ibitunguru, imboga ntibabone amasoko bibaca intege. Hari n’abavuga ko babangamiwe n’uko imihanda yakagejeje umusaruro wabo ku baguzi idakoze neza.

Mpayimana Aloys wo mu Murenge wa Gataraga, yavuze ko hari ubwo bahinga imboga bakabura isoko bigatuma bacika intege mu kuzihinga.

Ati “Hakenewe amasoko ahoraho yatuma natwe tuzihinga dushishikaye, ubu urahinga amashu ukabona isoko, ariko ejo ukaribura rero ubuyobozi bukeneye kudushakira amasoko ahoraho.’’

Undi muhinzi wa karoti we yavuze ko bibabaje kuba Leta ibashishikariza kuzihinga ariko imihanda igera ku mirima yabo ikaba idakoze neza, ndetse ngo n’iyo zigeze ku muhanda hari ubwo zihapfira ku bwo kubura isoko.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kibazo bari kugishakira igisubizo mu buryo burambye.

Yavuze ko bari kugerageza gukora imihanda myinshi no guhanahana amakuru n’izindi ntara kugira ngo ahari ibihingwa byeze ku bwinshi abandi babikeneye bajye babibagezaho.

Ati “Icya mbere turi gukora hari umuhanda ugiye guhuza Akarere ka Burera mu Murenge wa Cyanika uce mu Kinigi ukomeze na Nyabihu.”

“Ni umuhanda uzadufasha kugira ngo ubwikorezi bushoboke muri ibyo bice, uko ingengo y’imari iboneka tuzajya dukora n’utwo duhanda tuwushamikiyeho.’’

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umwaka ushize hari n’undi muhanda watangiye kubakwa uva muri Buranga ukazenguruka icyo gice cy’Akarere ka Gakenke ukagera kuri Base ureshya na kilometero 37 kandi ko uzafasha abaturage kugeza ibicuruzwa ku masoko.

Ati “Ikindi ubu dusigaye tugira uburyo dusaruramo kugira ngo ntituzongere guhura n’ibibazo byo kumva ngo twejeje amashu ariko yabuze isoko, tukagira ikibazo cya karoti nyinshi hano muri Musanze ziri kubora kandi wenda Ngoma na za Rwamagana ugasanga ntazihari, hari nubwo usanga ibitungura ikilo kigura 200 Frw nyamara Ngoma ari 1000 Frw.’’

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kuri ubu bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru ku buryo niba i Ngoma bejeje ibitoki byinshi abandi bayobozi bose bahita babibona.

Ati “ Nka Musanze tukababwira ko tubikeneye, niba nka Ruhango bejeje imyumbati myinshi Burera bayikeneye duhanehane amakuru.’’

Uyu muyobozi yijeje abaturage bahinga amashu, imboga, karoti n’ibitunguru ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo batazongera kubura isoko.

Intara y'Amajyaruguru yeza imboga nyinshi ariko izibona isoko ni nke
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bashaka ko nta muhinzi uzongera kubura isoko ry’imboga yahinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .