Amajyaruguru: Imiryango isaga 360 yahawe inkunga y’ibiribwa mu bihe byo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 12 Mata 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Gahunda ya Guma mu rugo ni imwe mu ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19, giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyugarije Isi.

Ni gahunda yashyizweho yunganira andi mabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gukaraba kenshi intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa, guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi nko mu nsengero, amashuri n’ibindi.

Izi ngamba zatumye umubare munini w’Abanyarwanda bari batunzwe n’imirimo ya buri munsi bakoraga ikabinjiriza ihagarara, ari naho Leta y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka nazo, bahabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’isuku kugira ngo bakomeze kwirinda ariko batishwe n’inzara.

Mu Ntara y’Amajyaruguru imiryango 360 yo mu Karere ka Musanze na Gakenke nayo kuri iki Cyumweru yashyikirijwe inkunga y’ibiribwa bingana na toni umunani zirimo umuceri, kawunga, ibishyimbo n’amasabune byatanzwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR).

Bamwe mu baturage bahawe inkunga bavuga ko kuva imirimo bakoraga yahagarara ubuzima bwabo butari bumeze neza, aho bashyiraga inkono ku ziko rimwe na rimwe.

Umwe yagize ati "Natungwaga n’inyungu 1000 Frw nakuraga mu misururu napimaga, kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu gihugu, haje amabwiriza yo guhagarika ibyo twakoraga, naryaga bingoye pe! Imana ihe umugisha aba bakozi bayo bo mu Itorero rya EAR icishijemo kuramuka kwacu. Turashima Leta yacu ikomeje kutuba hafi.’’

Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, avuga ko ibi bikorwa bigamije gushimangira urukundo rw’Imana ku bantu bayo.

Yagize ati "Dutanze ibyo kurya toni umunani zirimo umuceri, kawunga, ibishyimbo n’amasabune ku miryango 360, yagizweho ingaruka na COVID-19. Ni abatagikora imirimo bakuragamo ikibatunga buri munsi, ntiwakunda Imana udakunda abantu, ntiwarya umuturanyi wawe ashonje ngo ube ukunda Imana. Tuzakomeza gufatanya n’igihugu cyacu kwita ku bababaye muri ibi bihe bikomeye turimo.’’

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, anabakangurira gukomeza kwishakamo ibisubizo kuruta kumva ko bakeneye inkunga.

Yagize ati “Mu bihe byo kwirinda COVID-19 abaturage tubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizwe, ikindi turi mu bihe bikomeye bishobora no kwiyongera turasaba abahinzi gukomeza kubikora neza kugira ngo tuzabashe guhangana n’ibibazo by’inzara. Aha abanyamadini n’abandi babikuye ku mutima kuko atari agahato bazakomeza gufasha abaturage.’’

Guverineri Gatabazi yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo nk’umuco w’Abanyarwanda, kuruta kumva ko bakomeza gutega ibiganza basaba ngo bagezweho ibyo Leta yabemereye.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 126, muri bo 25 bamaze gukira neza banasezerewe mu bitaro.

Inkunga yo gufasha abatishoboye yatangiye gutangwa nyuma y’aho tariki ya 27 Werurwe 2020 Perezida Kagame ahumurije Abanyarwanda abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yavuze ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Ku wa 28 Werurwe 2020, nibwo Leta yatangije mu gihugu cyose gahunda yo guha ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho. Ni igikorwa cyaninjiwemo n’abikorera, abanyamadini n’abandi bantu ku giti cyabo.

Abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) batanze inkunga y'ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku ku miryango yagizweho ingaruka na Coronavirus
Mu byatanzwe harimo kawunga n'amasabune yo kwifashisha mu kunoza isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .