Amajyaruguru: Ba DASSO bibukijwe ko ubunyamwuga ari bwo buzatuma abaturage babizera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gashyantare 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Abagize Urwego rwunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, basabwa kurushaho kugira imyitwarire ya kinyamwuga, bakarangwa n’imikoranire myiza n’izindi nzego ku bishobora guhungabanya umutekano.

Ibi byagarutsweho ku wa 21 Gashyantare mu nama yahuje DASSO yo mu turere twa Rulindo na Gakenke na ACP Jean Baptiste Ntaganira uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na ACP Sam Rumanzi ushinzwe kureberera DASSO ku rwego rw’igihugu.

ACP Ntaganira yibukije abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) ko ubunyamwuga aribwo bwubaka icyizere.

Ati “Ikinyabupfura n’ubunyamwuga ugaragaza mu kazi kawe nibyo abaturage ukorera baheraho bakugirira icyizere, bakumva ko batekanye kandi ntawushobora kurengana uhari.”

ACP Ntaganira yasabye abagize urwego rwa DASSO kurushaho kurangwa n’imikorere n’imikoranire myiza n’izindi nzego hagamijwe gutahura no gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Iyo abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’izumutekano bafitanye ubufatanye gukumira ibyaha, bigenda neza kuko amakuru atangirwa ku gihe ibyaha bigakumirwa hakiri kare.”

ACP Ntaganira yasoje yibutsa abagize urwego rwa DASSO ko gucunga umutekano ari akazi gakomeye, bakwiye kugakorana ubushishozi badahutaza abaturage.

Yagize ati’’ DASSO nirwo rwego rw’umutekano rwegereye umuturage kurusha izindi, nimwe mumenya ahabaye ikibazo mbere y’abandi bose, mugomba kubikemura kinyamwuga, mudahohotera abaturage, ibirenze ubushobozi bwanyu mugakorana ninzego z’ubuyobozi zibegereye.’’

ACP Rumanzi yashimye inama nziza bahawe, asaba abagize uru rwego kuzishyira mu bikorwa bityo ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ubujura, ihohoterwa ndetse n’ibindi bigaragara nk’ibiza ku isonga mu guhungabanya umutekano bikabasha gukumirwa kinyamwuga.

Urwego rushinzwe kunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) rwashyizweho kuwa 10 Gicuransi 2013.

Rufite ububasha bwo gufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Abagize DASSO baganirijwe uko barushaho gukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza