Amajyaruguru: Abaturage batagira amashanyarazi bagiye guhabwa nkunganire izabafasha kuva mu icuraburindi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’ibyaro igize Intara y’Amajyaruguru, aho bigoranye kugeza umuriro w’amashanyarazi, bagiye guhabwa inguzanyo yiswe nkunganire mu Mirenge Sacco, izabafasha kwigurira imirasire y’izuba izabafasha kwivana mu kizima.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare na Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na Banki y’Isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, aho bazakorana na Sacco ziri mu Mirenge itageramo umuriro w’amashanyarazi, zigahabwa amafaranga azunganira abaturage bakeneye imirasire, bakajya bishyura make hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe ukeneye imirasire arimo.

Muri uku guhabwa ibikoresho by’imirasire y’izuba, biteganyijwe ko umuturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, azahabwa nkunganire ya Leta ingana na 90% ubundi ahabwe inguzanyo ingana 10%, uri mu cyiciro cya kabiri azahabwa nkunganire ingana na 70% ahabwe inguzanyo ya 30%, naho uri mu cyiciro cya gatatu ahabwe nkunganire ya 45% n’inguzanyo ingana na 55%.

Bamwe mu bakangurambaga( Agents) n’abakozi ba Sacco bazifashishwa muri ibi bikorwa byo kugeza ku baturage imirasire, bavuga ko bagiye gufatanya n’abaturage guca ukubiri n’umwijima, ndetse bakanabigisha uburyo bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bazaba babonye.

Tuyisenge Catien, ni umu-agent uzakorana na Sacco yo mu Murenge wa Nkotsi yagize ati " Ahantu dutuye ni mu mwijima nta muriro ubasha kuhagera kubera imiterere yaho, ariko ubwo hagiye kuboneka amahirwe yo kunganira abaturage kubona imirasire, bagacana bahendukiwe tugiye guca ukubiri n’icuraburindi, tuzabikundisha abaturage ndetse tubigishe n’uko bazabyaza amahirwe uwo muriro biteza imbere"

Umucungamutungo wa Sacco ya Kivuruga, Uwimana Jeanette nawe avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage neza nk’uko bisanzwe, ndetse ko bizoroha kurushaho kubera ko bemerewe nkunganire.

Ati " Twari dusanzwe dukorana n’abaturage tubaha inguzanyo y’imirasire, icyo tuzareba aha ni amabwiriza n’amategeko, kandi bizarushaho koroha kuko aha bemerewe nkunganire ku buryo inguzanyo bazahabwa ari nto, bityo no kuyishyura ntibizagorana, tuzakomeza kubaba hafi mu mikoranire."

Umuyobozi muri BRD ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa n’itumanaho, Muhire Kato Herbert, yavuze ko ubu buryo bwa nkunganire buzafasha abaturage gucana bahendukiwe, kandi n’uwari ufite imbogamizi yo kutagira ingwate nawe abashe kubona iyo nguzanyo.

Yagize ati "Ubu buryo bwa nkunganire mu kubona imirasire buzafasha abaturage gucana biboroheye kuko bazaba bahendukiwe, twabikoze tubinyujije mu biganiro twagiranye n’abaterankunga bacu, bitewe n’icyiciro cy’ubudehe tuzajya tubunganira n’inguzanyo bazihabwe nta ngwate, tuzakomeza gukora ubukangurambaga bave kuri za buji, udutadowa, ahubwo bakoreshe iyi mirasire mu bikorwa bibateza imbere, abanyeshuri basubire mu masomo neza n’ibindi."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abazatanga imirasire, kuzita ku guha abaturage ibikoresho biramba ndetse na nyuma yo kubitanga bagakomeza gukurikirana imikorere n’imikoreshereze yabyo.

Yagize ati " Abanyarwanda turi ab’agaciro dukunda n’iby’agaciro, ntabwo twifuza ko muzana ibikoresho bishyirwaho none ejo bigahita bipfa, umuturage agasigara ashakisha uwabimukoreye akamubura, ikindi mu gihe bimaze guhabwa abaturage hagomba kuba irindi tsinda rikurikirana uko bikoreshwa, ibi bintu bikwiye kwitabwaho, nibwo muzaba muduteye ingabo mu bitugu, abaturage bagacana bakava mu icuraburindi ubutarisubiramo baniteza imbere."

Biteganyijwe ko mu myaka itanu iki gikorwa kizarangira ingo zisaga ibihumbi bine z’Abanyarwanda ziri mu bice bigoranye ko hagezwa umuriro w’amashanyarazi zibonye imirasire y’izuba. Hifuzwa ko 70% azaba ari abagore n’urubyiruko. Mu myaka itatu ishize hamaze gucanirwa 15% by’izi ngo, naho muri iyi myaka ibiri isigaye hakazifashishwa abakangurambaga kugira ngo ingo zisigaye nazo zicanirwe.

Guverineri Gatabazi yasabye abazatanga imirasire kuzita ku bikoresho biramba
Abakozi ba Sacco n'aba-Agenti bazakora muri iyi gahunda biyemeje kurangwa n'imikorere n'imikoranire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .