Amajyaruguru: Abasora bahawe umukoro wo guhangana na magendu zituma imisoro inyerezwa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabwe guhuza imbaraga mu guhangana n’abagikora ubucuruzi bwa magendu, butuma habaho inyerezwa ry’imisoro bikadindiza iterambere.

Ni umukoro bahawe kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Abasora wabereye mu Karere ka Musanze, aho waranzwe no kubashimira uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no gushimira mu ruhame abahize abandi mu gutanga imisoro neza.

Intara y’Amajyaruguru yari yihaye intego ko mu mwaka 2019-2020 izinjiza imisoro ingana na miliyari 1589 Frw, ikaba yarakusanyije miliyari 1516,3 Frw bingana na 95,4%, hakaba harabayeho izamuka rya 6,6% ugereranyije n’umwaka ushize.

N’ubwo intego bihaye itagezweho nk’uko byari byitezwe, igihembwe cya mbere uyu mwaka iyi ntara yari yihaye intego ya miliyari 354 Frw, hinjizwa miliyari 375,4 Frw bingana n’inyongera ya 6,1%.

Muri uyu mwaka kandi hari hitezwe igihombo kingana na miliyari 200 Frw ariko haboneka igihombo kingana na miliyari 72,8 Frw gusa.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yashimiye abasora uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Akarere ka Musanze gafite umwihariko wo kuba ari ak’ubukerarugendo, aho bituma ubucuruzi bwaho bukomera ugereranyije n’utundi turere, bituma intara igira uruhare rufatika mu misoro. Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubukerarugendo budakorwa bihungabanya ubukungu bw’akarere, bigatuma amahoteli adakora neza, umusaruro ntugende neza kuko urujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse, ariko ibi ntibikwiye kubaca intege.”

Yibukije by’umwihariko abacuruzi bo mu Majyaruguru ko mu gihe hakigaragara magendu bizakomeza kubangamira imikorere yabo.

Ati “Iyi ntara ituriye imipaka y’ibihugu by’abaturanyi bituma haba ikibazo gikomeye cya magendu ikunze kugaragara, gukora magendu ni icyaha gikomeye mu bucuruzi, nta wari ukwiriye kuba akibikora. Bakwiriye gukora mu buryo buboneye, magendu igaragara aha ibangamiye cyane ubucuruzi kuko habaho kunyereza imisoro bituma bibangamira iterambere muri rusange, nibabasha guhangana n’iki kibazo uruhare rwabo ruzagaragara ku buryo bufatika.’’

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we avuga ko mu bihe bitandukanye hakunze kugaragara magendu gusa akemeza ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano bashyize imbaraga mu kubirwanya kandi bagikomeje kubikora, kugeza ubwo buzacika burundu.

Yagize ati “Muri iyi ntara yacu mu bihe byashize hakunze kuvugwa ubucuruzi bwa magendu, ariko twashyize imbaraga mu kubirwanya, kandi tuzakomeza duhangane nabyo. Magendu yica ubukungu, ucuruje ibintu bidasoreye aba abangamiye ucuruza yasoze. Ubu twatangiye gushaka abakora magendu banini kuko aribo babyihisha inyuma bagakoresha abikorezi bato baca mu mayira atemewe, tuzakomeza guhangana nabo n’ubwo ari urugamba rutoroshye.’’

Uhagarariye abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, na we yemeza ko ikibazo cya magendu hari aho kikigaragara, gusa ngo bakomeje ubukangurambaga bwo kuyirwanya mu bacuruzi.

Usibye no kuba magendu ihombya igihugu, inahombya n’abandi bacuruzi baba batanze imisoro kuko intego zabo zitagerwaho.

Ibigo byahembwe byahize ibindi mu gutanga neza imisoro birimo Mulindi Tea Factory, Goico Ltd, Ihangane Project, Mine Bugarana na Base Company LTD.

Abitabiriye umunsi wahariwe abasora mu Majyaruguru
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yasabye abasora bo mu Ntara y'Amajyaruguru guhangana na magendu inyereza imisoro bigateza igihombo
Abahize abandi mu gutanga neza imisoro bahawe ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .