Ni uruzinduko rwasize iki gihugu gisinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari kandi hari n’amahirwe y’uko bishobora no gufatanya mu zindi nzego zirimo umukino wa Cricket na Tennis, urw’ubuhinzi by’umwihariko ubw’imboga, imbuto n’indabo.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2022 nibwo Perezida Kagame yageze muri Barbados. Akigera muri iki gihugu yakiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Barbados unashinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.
Nyuma yo kugera muri iki gihugu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley ndetse na Perezida w’iki gihugu, Sandra Mason.
Perezida Kagame yashimye urugwiro we n’itsinda bari kumwe bakiranywe yongeraho ko nubwo hagati y’ibihugu harimo intera ndende bifite ingorane bihanganye na zo n’inararibonye bishobora gusangira mu kubikemura.
Yavuze ko impande zombi zigiye kureba uburyo ibihugu byombi byakwagura imikoranire hagati yabyo kuri ubu u Rwanda rukaba rwiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe ubwo azaba yitabiriye inama ya CHOGM izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley, yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame avuga ko urugero rw’uko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwivanye mu ngorane zikomeye rwabateye akanyabugabo muri iki kinyejana cya 21 ku mahirwe y’iterambere ashobora kugerwaho mu gihe igihugu cyaba gifite igenamigambi rihamye rya porogaramu z’iterambere kandi kikazishyira mu bikorwa.
Ati “Ubuyobozi bwawe bwafashije u Rwanda kuba inyenyeri imurika ku isi mu kugaragaza ibishoboka mu rwego rw’iterambere. Ntabwo ari ku bw’impanuka kuba warayoboye komisiyo ya Loni y’umuyoboro Mugari kuko wagaragaje uruhare rwa siyansi n’ikoranabuhanga mu iterambere.”
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame kandi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, atera igiti mu busitani bw’igihugu anakina umukino wa Tennis ikinirwa mu muhanda, imenyerewe cyane muri iki gihugu. Perezida Kagame yageze i Barbados nyuma y’uruzinduko yari amaze iminsi agirira muri Jamaica.










































Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!